Umuhanzikazi Vestine, umwe mu
bagize itsinda rya Vestine na Dorcas, yongeye kuganirwaho cyane ku mbuga
nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza ko yasutse imisatsi.
Ibi byatangaje abatari bake, cyane cyane ko ari umuhanzi wa
Gospel usengera mu itorero ADEPR, rizwiho kugira amahame akomeye arimo
kutemerera abagore kwisuka.
Amafoto yashyizwe ku rubuga rwe rwa Instagram yateje impaka
ndende, aho bamwe mu bafana be bashimye iyi mpinduka, bavuga ko ari
uburenganzira bwe bwo kwihitiramo uko agaragara.
Abandi bo bagaragaje impungenge, bavuga ko bidasanzwe ku
muririmbyi wa Gospel wo muri ADEPR kugira imisatsi isutse, bakemeza ko
bishobora gutera urujijo mu bakurikira umuziki we.
Bamwe mu bafana ba Vestine bagaragaje ko bishimiye iyi mpinduka,
bavuga ko iterambere n’igihe tugezemo bitagomba gufata umwanya w’amahame
akakaye ku myambarire n’imisatsi y’abagore.
Hari n’abashimangiye ko kuba umuhanzi wa Gospel bidakuraho
ubwisanzure bwo kwihitiramo uko agaragara.
Umwe mu bafana yagize ati: “Vestine ni umuntu mukuru, afite
uburenganzira bwo guhitamo uko agaragara. Kuba yisize imisatsi ntibihindura
ubutumwa aririmba.”
Ku rundi ruhande, hari abafana ba Gospel cyane cyane abo mu
itorero ADEPR bagaragaje ko iyi mpinduka ari iyatunguranye kandi ishobora
kugira ingaruka ku kwizera kw’abayoboke b’itorero.
Umwe yagize ati: “Umuhanzi wa Gospel aba akwiye kuba icyitegererezo.
ADEPR ifite amahame atemera imisatsi isutswe ku bagore, rero kuba Vestine
yayisutse biratuma benshi bibaza byinshi.”
Nubwo impaka zatewe n’iyi myambarire ye zikomeje gufata intera,
Vestine ubwe ntiyigeze agira icyo abivugaho.
Kugeza ubu, amafoto ye akomeje gukwirakwira ku mbuga
nkoranyambaga, abantu batandukanye bagatanga ibitekerezo byabo kuri iyi
mpinduka.
Si ubwa mbere uyu muhanzikazi atunguye benshi. Mu yuko
atunguranye agasezerana imbere y’amategeko n’umugabo we, abantu batandukanye
bagize byinshi babivugaho, cyane ko benshi bumvaga akiri muto cyane ngo abe
yashinga urugo.
Abatari bake bagiye bibaza niba atari igikorwa cyihuse, abandi
bakaba baribazaga niba umuryango we n’itorero rye barabyemeye batishidikanya.
Mu kiganiro yagiranye na murumuna we Dorcas, ubwo bagarukaga ku
ndirimbo yabo nshya yitwa Yebo, Vestine yasobanuye ko yashyingiwe igihe cyari
kigeze kandi nta muntu n’umwe wamugenzuriye igihe cyo gushaka.
Yagize ati: “Nta gihe bangeneye cyo gushaka, nta muntu wigeze
ambwira ngo uzashake ufite iyi myaka, kandi n’iyo mba ndetse bari kuvuga ngo
nabaye igishubaziko ngo nagumiwe, hari n’umuntu wamvugaga barara bamukubita
ijoro ryose ngo aka kana karihuse, wandetse nkihuta, ndeka nanjye nze
nigeragereze urugo rwanjye.”
Nyuma yo gusezerana, habayeho ibihuha bivuga ko yaba yari
atwite, bikaba aribyo byihutishije ubukwe bwe. Gusa, mu gusubiza ibyo byavuzwe,
Vestine yahakanye ibyo kuba yari atwite, avuga ko atanabiteganya igihe cyose
atarakora ubukwe nk’uko bisanzwe bukorwa mu muryango nyarwanda.
Vestine yemeje ko atazigera ahagarika umuziki wa Gospel, ndetse
avuga ko ari bwo awutangiye byimbitse.
Yagize ati: “Umuziki ni umuhamagaro wanjye, sinteze kuwureka.”
Iki ni ikintu cyashimishije benshi mu bafana be bamufata nk’umwe mu bahanzi
bafite impano ikomeye mu njyana ya Gospel.
Vestine yasubije abibazaga ku idini umugabo we asengeramo, aho
yagaragaje ko adasengera muri ADEPR.
Yagize ati: “Hari abavuze ko ntakiri muri ADEPR, njyewe reka
mbabwire umugabo wanjye ntabwo ari umu ADEPR, ni umukirisitu, yizera Imana
cyane, nanjye ntabwo Imana yanyobora ku muntu udasenga, twahurira he se ubundi?
Njye nzubaha umugabo wanjye nubahe n’Imana.”
Ibi byagaragaje ko Vestine aharanira kugira ubwisanzure mu
mibereho ye no mu mwanzuro afata ku bijyanye n’umuryango we.
Mu gusoza, Vestine yagaragaje ko nyuma y’ibyamuvuzweho byose,
yahise abona ko idini rye rigomba kuba umutima we, kuko abo basenganaga yari
yizeye ko bari bumube hafi ari bo bamuvuze cyane.
Ibi bishobora gutuma bamwe mu bafana be batekereza ku ruhare
rw’imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, ariko bikaba n’isomo
ryo kwihanganira ibyo abantu bavuga.
Vestine na Dorcas bakomeje kwamamaza indirimbo yabo nshya
y’igiswahili bise Yebo, iminsi mike isohotse, aho bakomeje gusaba abafana babo
kuyumva no kuyisangiza abandi.
Vestine yakoreye ubukwe mu Murenge wa Kinyinya ku mugoroba
w’itariki 15 Mutarama 2025, mu muhango witabiriwe n’abo mu muryango we ndetse
n’inshuti ze za hafi.
Total Comment 0