Yakatiwe imyaka hafi 3 y'igifungo nyuma yo kubwira ishusho ya Yezu amagambo yafashwe nk'adahwitse

blog

Muri Indonesia, umugore uzwi cyane mu gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok witwa Ratu Thalisa, yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 2 n’amezi 10 muri gereza, nyuma yo kubwira Yezu (ishusho ye) ko akeneye kogoshwa.

Urukiko rwa Medan-Sumatra, rwahamije Thalisa icyaha icyo gukwirakwiza imvugo zangisha rubanda iby’ubukirisitu (hate speech against Christianity), ndetse no guhungabanya ituze muri rubanda no guhungabanya ubumwe bujyana n’imyemerere muri sosiyete.

Icyo cyaha ashinjwa, ngo yagikoze ubwo yafataga ishusho iriho Yezu Kiristu hanyuma akayibwira ati “Ntiwagombye kuba ugaragara nk’abagore. Wagombye kogosha umusatsi kugira ngo use na So”.

Nyuma y’iminsi mikeya akoze ibyo ku rubuga rwa TikTok, amatsinda atanu y’abakirisitu, yahise atanga ikirego mu rukiko arega uwo mugore, basaba ko urukiko rwamukatira gufungwa no gutanga amande kubera ibyo bikorwa bye. Nyuma urukiko rutegeka Thalisa gufungwa imyaka 2 n’amezi 10, ariko hakiyongeraho amande y’Amadolari 6,200.

Thalisa, ni umuyisilamu wabaye umugore nyuma yo kwihinduza igitsina (a transgender Muslim woman). ukurikirwa n’abantu basaga 450,000 kuri TikTok, akaba yakatiwe n’Urukiko rwo mu Majyaruguru ya Sumatra.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko kuri ubu, icyo cyemezo cy’urukiko kirimo kwamaganwa n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International, ivuga ko icyo cyemezo cy’urukiko “ kibangamiye cyane ubwisanzure bwa muntu n’uburenganzira bwo kugaragaza ibyo atekereza”.

Ratu Thalisa yaburanishijwe n’urukiko hashingiwe ku mategeko yo muri Indonesia, ajyanye n’ibikorwa n’ibyaha bikorerwa kuri interineti ryatowe mu 2008 ryongera kuvugururwa mu 2016, rigamije gukumira ibyaha bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Icyakora imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja ubuyobozi bwa Indonesia, kuba bukoresha ayo mategeko mu kubangamira ubwisanzura bw’abaturage mu kugaragaza ibyo batekereza.

Mu rubanza rwa Thalisa, abashinjacyaha bashakaga ko yafungwa imyaka ine muri gereza, ariko nyuma yo kubona ko urukiko rumukatiye gufungwa imyaka 2 n’amezi 10, ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo, kuko ngo busanga yaba afunzwe igihe gito.

Total Comment 0