Umugore w’imyaka 53, Towana Looney, yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere umaranye igihe kinini urugingo rw’ingurube, aho yamaranye impyiko y’ingurube amezi ane nta kuyungururwa amaraso akeneye.
Uyu mugore yahawe iyi mpyiko mu mpera za Ugushyingo 2024, aho yari yabaye umuntu wa gatatu wari uhawe urugingo rw’ingurube ku Isi.
Uru rugingo yaruherewe mu bitaro bikora ibijyanye no gutanga ingingo bya NYU Langone aho nyuma y’iminsi 11 yahise asezererwa gusa akomeza kuba hafi y’ibitaro kugira ngo akomeze akurikiranwe umunsi ku wundi.
Muri Mata nibwo umubiri we watangiye kwanga uru rugingo ku mpamvu abaganga bataramenya neza, gusa bavuga ko byabaye nyuma yo kugabanyirizwa umuti uca intege ubudahangarwa bw’umubiri we nk’uko Umuyobozi w’Ibitaro bya NYU Langone, Dr. Robert Montgomery, abivuga.
Montgmery avuga ko nyuma abaganga na Looney bafashe umwanzuro wo kumukuramo iyo mpyiko aho kongera kumuha umuti uca intege ubudahangarwa bw’umubiri we.
Looney yahawe iyi mpyiko amaze igihe kinini ategereje kubona umuha indi, nyuma y’uko mu 1999 yari yahaye mama we impyiko imwe, indi yari asigaranye ikaza kurwara.
Ni bwo yahisemo kugeregeza impyiko y’ingurube, ibintu avuga ko yishimira.
Imibare igaragaza ko muri Leta Zunze za Amerika, abarenga ibihumbi 90 baba bari ku rutonde rw’abategereje guhabwa urugingo, nibura 13 muri bo bapfa ku munsi.
Yamaze amezi 4 yose akoresha impyiko y'ingurube yari yatewemo nyuma y'uko iye irwaye

Total Comment 0