Mozambique: Ingabo z' Rwanda n'iza Mozambique zakomwe mu nkokora n'ibyihebe byahinduye amayeri

Mozambique: Ingabo z' Rwanda n'iza Mozambique zakomwe mu nkokora n'ibyihebe byahinduye amayeri

Aug 17,2021

Umuvugizi w'Igisirikare cya Mozambique, Brig Chongo Vidgal, yatangaje ko ibitero Ingabo z'u Rwanda zikomeje kugaba mu ntara ya Cabo Delgado ku bufatanye n'iza Mozambique byakomwe gato mu nkokora n'ibyihebe bisa n'ibyarambitse intwaro bikiyoberanya nk'abaturage.

 

. Ibyihebe byatangiye kwiyoberanya mu baturage

. Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zikomeje gukurikirana ibyihebe

 

Brig Vidgal yemeje aya makuru ku Cyumweru, ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo y'Igihugu cya Mozambique.

Ati: "Ni yo mpamvu dukomeje kubakurikirana ndetse tugasuzuma abantu bose baza, by'umwihariko abavuga ko baturutse muri Palma yari imaze igihe kirekire kugeza mu minsi mike ishize yaragizwe ubutayu."

Umuvugizi w'Ingabo za Mozambique yavuze ko 95% bya biriya byihebe ari abanya-Mozambique.

Mu mwaka ushize ni bwo ibi byihebe byari byigaruriye burundu Umujyi ukungahaye kuri Gaz wa Palma ndetse n'umujyi uri ku nyanja wa Mocímboa da Praia.

Uyu mujyi Mocímboa da Praia wo wasubiye mu biganza bya Leta ya Mozambique mu cyumweru gishize, nyuma y'ibitero bikomeye byayobowe n'Ingabo z'u Rwanda zoherejwe muri kiriya gihugu mu kwezi gushize binyuze mu masezerano y'ubufatanye ari hagati y'ibihugu byombi.

Brig Vidgal yavuze ko Ingabo z'u Rwanda zifite ibikoresho byiza, gusa yongeraho ko iza Mozambique zifite "imyumvire iri hejuru yo gukunda igihugu" ndetse ko ziri gukoranira bya hafi n'iza RDF.

Umuvugizi w'Ingabo za Mozambique kandi yashimye Ingabo z'u Rwanda ko zagiye zihutira gutanga amakuru y'aho ubutumwa bugeze harimo no gutanga amafoto yo ku rugamba, kuko zifite abanyamakuru baherekeza abasirikare.

Ati: "Dufunguye amarembo ku basirikare b'abenegihugu na bo ngo batere ikirenge [mu cy'Abanyarwanda]".

Kuva muri 2017 ubwo Intara ya Cabo Delgado yatangiraga kwibasirwa n'ibitero bya Islamic State kugeza ubu, abarenga 3,000 bamaze kwicwa mu gihe abarenga ibihumbi 820.

Uretse Ingabo za RDF ziri gufatanya n'iza Mozambique kugarura amahoro muri icyo gihugu, Umuryango w'Ubukungu bw'ibihugu bya Afurika y'Amajyepfo SADC na wo uheruka kuhohereza ingabo, mu rwego rwo guhashya burundu uriya mutwe.