Ibyo wakora ukigarurira umutima w'umukobwa nyuma y'icyumweru kimwe gusa mumenyanye. Wowe bigerageze gusa wirebere
Birashoboka ko hari umukobwa mwiza wabonye ndetse ukabona ko yazakubera umugore mwiza ariko ukabura aho uhera umusaba urukundo ngo wigarurire umutima we. Aha rero hari inama abahanga mu bijyanye n’imibanire batanga wakurikiza ukabasha kwigarurira umutima w’uwo wakunze mu gihe kitarenze iminsi 7 gusa:
. Icyo wakora ukigarurira umutima w'umukobwa ukunda
. Uko watereta umukobwa muhuye bwa mbere
. Iko wasaba urukundo umukobwa muhuye bwa mbere
1. Ukimubona gerageza kumukurikirana:
Niba muhuye ukabona uramukunze gerageza uko ushoboye muhure kenshi ariko ntubikabirize ngo umushakishe nk’uwakwibye ahubwo bikore mu bwitonzi nakuvugisha umuhe umwanya wo kuvuga noneho mugihura umusuhuze ndetse umubwire ko wishimiye kumwibwira, uramenye ntumusabe ko yaguha umwanya ukamwibwira ahubwo nyine mwibwire utabimusabye kandi mu buryo bwiza.
2. Mugihura bwa kabiri mwereke ko uri umusore ushyitse:
Mufate nk’umwamikazi umwereke ko umwitangiye, niba muri gutembera n’amaguru ba ari wowe wegera umuhanda, mwereke ko umwitayeho cyane ndetse ko ushishikajwe na we.
3. Mubwire amagambo y’ingenzi: Mwereke ko ari ingenzi kuri wowe kandi ubimubwire, umubwire ko afite indangagaciro nziza, mubwire ibintu bisekeje maze naseka uhite uvuga uti "Ndabikunda iyo umwenyuye" abakobwa barabikunda cyane iyo ubasingije.
IZINDI WASOMA:
. Ibintu 5 ugomba kwirinda gukora mbere gato yo gutera akabariro kuko byagukururira ibyago bikomeye
. Icyo umugabo yakora kugirango intanga ze ziyongere bimwongerere amahirwe yo kubyara
. Amabanga 13 yagufasha gusoma umukunzi wawe mu buryo buhebuje agahora yifuza ko mwongera
. Ibimenyetso 6 bizakwereka ko umukobwa yifuza ko mujyana mu gitanda
4. Rema udushya mu mibanire yawe na we:
Wikwigora umara amafaranga yawe ngo konti uyisigeho ubusa ahubwo kora ikintu kizatuma uhora mu bitekerezo bye, burya ijambo ryiza umubwiye riruta kuba wamusohokana ukamugurira inkoko n’ibindi.
5. Muvuge neza mu gihe muri kumwe n’abandi
Nk'uko nabivuze kare, abakobwa barabikunda cyane iyo ubasingije, mufate neza imbere y’inshuti zawe n’imiryango nk'uko ubikora mu gihe muri mwenyine.
6. Mwereke ko umwitayeho:
Abakobwa bakunda kureba ku tuntu duto cyane kuri we, ukwiye kumenya niba akunda kurya inyama, kamenya itariki yavutseho, ukamenya ibara akunda kuruta ayandi.
7. Gerageza kumurinda:
Uramenye ntugatume agenda wenyine, niba mwasohokanye wimwemerera kujya kwiherera wenyine ahubwo muherekeze umutegerereze hanze.
8. Shishoza cyane:
Mu biganiro byanyu umutege amatwi umwumve neza, nufata ijambo ugaruke cyane ku byo yavuze mbere ibyo bizatuma abona ko umwitayeho koko.
9. Nuramuka ukurikije izi nama nta kabuza umutima w’uwo wakunze uzawigarurira bitagusabye ibintu bihambaye