Umutwe
wa M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize
bahuriye i Doha muri Qatar, iba inshuro ya mbere impande zombi zari zicaranye
kuva intambara zihanganyemo yongeye kubura.
Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko ibiganiro bya Kinshasa na
M23 bigomba gukomeza mu cyumweru gitaha, na bwo bikazabera i Doha.
Ni ibiganiro bitanga icyizere ku kuba intambara impande zombi zimaze imyaka
irenga itatu zihanganyemo yahagarara. Ni intambara yatumye M23 yigarurira ibice
bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, hanahabo impungenge z’uko ishobora
gukwira mu karere k’ibiyaga bigari, bijyanye no kuba ibihugu by’u Burundi na
Uganda na byo bisanzwe bifite ingabo muri Congo.
Mu cyumweru gishize Reuters yari yatangaje ko M23 na RDC bazahurira i Doha
ku wa 9 Mata, gusa ibi biro ntaramakuru bivuga ko hari amakuru byahawe y’uko
impande zombi zagiranye ibiganiro byo mu muhezo mu cyumweru gishize.
Ni ibiganiro uwahaye iki gitangazamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa
yavuze ko byagenze neza, ndetse yahamije ko ari byo byatumye M23 ikura ingabo
zayo mu mujyi wa Walikale nk’uburyo bwo kwerekana ko yifuza amahoro.
Ku wa 22 Werurwe ni bwo uriya mutwe wari watangaje ko ugomba kuvana ingabo
zawo i Walikale, gusa ntiwahita ubikora kuko washinjaga Leta ya Congo kunanirwa
kuvana drones zayo z’intambara muri kariya gace.
Kugeza ubu yaba M23 cyangwa Leta ya Congo nta wuragira icyo atangaza kuri
uriya muhuro.
Impande zombi amakuru aravuga ko zahuye, nyuma y’uko ku wa 18 Werurwe ba
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC na bo
bahuriye i Doha.
U Rwanda rushinjwa na RDC ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi kuba
ari rwo rushyigikiye M23; ndetse runashinjwa kuba rufite ingabo ku butaka bwa
Congo.
Ni ibirego u Rwanda ruhakana, rwo rukavuga ko icyo rwakoze ari ugushyiraho
ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo kwirinda ko ingabo za Congo n’umutwe wa FDLR
ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
baruhungabanyiriza umutekano.
Leave a Reply