Kompanyi ikomeye y’abanyamerika yinjiye mu mushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi Rusizi III
Sosiyete ikora iby’ingufu z’amashanyarazi ikomoka muri Amerika, igiye kwinjira mu bikorwa by’umushinga wo kubaka urugomero rwa Ruzizi III ruzatanga umuriro ungana na megawatt 206 mu bihugu birimo u Rwanda, RDC n’u Burundi. Uyu mushinga wadindijwe n’ibibazo bimaze igihe hagati y’u…
Mu gihe imyigaragambyo ikomeje muri Kenya, Leta yakoze ikintu kidasanzwe
Ibitangazamakuru byo muri Kenya byategetswe guhagarika gutangaza amakuru agezweho, arebana n’imyigaragambyo iri mu gihugu hose igamije kwibuka abaguye mu yo mu mwaka ushize wa 2024 yamaganaga imisoro ihanitse. Ibihumbi by’Abanyakenya kuri uyu wa 25 Kamena 2025, byigabije imihanda hirya no…
Iran yarashe ku birindiro bibiri by’ingabo za Amerika mu rwego rwo gusubiza ibitero yayigabyeho
Iran yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar no muri Iraq, nyuma yuko icyo gihugu kiyigabyeho ibitero ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Iran yatangaje…
Byinshi ku gitero karundura Amerika yagabye kuri Iran cyizwe “Operasiyo Midnight Hammer”
Mu rukerera rwa tariki ya 22 Kamena 2025, igisirikare kirwanira mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagabye igitero karundura cyahawe izina “Operation Midnight Hammer’ ku bigo bitatu bya Iran bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire, bya Fordow, Natanz na Isfahan….
Iran yateguje ibyago by’ibihe byose nyuma y’igitero yagabweho na Amerika
Iran yatangaje ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishoye mu ntambara bahanganyemo na Isiraheli ikagaba ibitero; bizagira ingaruka z’igihe kirekire. Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko ibyo bitero ari iby’ubugome kandi bigiye kubyara akaga gakomeye. Yagize…
Trump abona akwiye igihembo cya Nobel kubera u Rwanda
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko akwiye ishimwe rya Nobel rihabwa indashyikirwa mu guharanira amahoro ku Isi, kubera guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi bihugu byari bifitanye amakimbirane. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…
Nyanza: Gitifu w’Akagari yirukanwe azira amafaranga yambuye abaturage
Nzasingizimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabinyenga, mu Murenge wa Cyabakamyi, Akarere ka Nyanza, yirukanwe mu kazi, nyuma yo gukora amakosa mu mirimo ye, arimo imyitwarire mibi no kwambura abaturage amafaranga yabo. Muri Mata 2025, ni bwo uyu muyobozi…
Israel yatangaje ko yishe undi musirikare mukuru wa Iran. Uko byifashe ku rugamba
Ingabo za Israel zatangaje ko zagabye igitero ahantu hatatu hari intwaro ziremereye zari gukoreshwa mu kugaba ibitero muri Israel, umusirikare mukuru witeguraga kurasa ibisasu bya missile na we ahita apfa. Urugamba hagati ya Israel na Iran rwinjiye mu munsi wa…
RIB yafunze Ingabire Umuhoza Victoire – Ibyo akurikiranweho
RIB yataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Itabwa muri yombi rye rikurikiye ibyavugiwe mu Rukiko Rukuru kuri uyu wa Kane. Ubwo rwasomaga icyemezo kuri…
Uganda: Intambara yongeye kurota hagati y’umuvandimwe wa Museveni na muramukazi wa Gen Muhoozi
Intambara y’amagambo yongeye kurota hagati ya Sodo Aine Kaguta, murumuna wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na Shartsi Kutesa Musherure, bapfa umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko. Shartsi Kutesa Nayebare Musherure ni umukobwa wa Sam Kutesa wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga…