AFC/M23 ihanganiye na Wazalendo mu bice bitandukanye
Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 n’abo mu mitwe ya Wazalendo ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahanganiye mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’iki gihugu. Mu gace ka Nyangezi na Lurhala muri teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo,…
Israel yarubiye, Iran irasa ibitaro bikomeye ari ko ikubita agatoki ku kandi: Intambara yahinduye isura
Intambara ya Israel na Iran yinjiye mu munsi wa karindwi, Iran isuka ibisasu byinshi ku minjyi itandukanye ya Israel hakomereka abantu 65. Israel yabaye nk’intare bapfuye umugara yahise itegeka abasirikare gukaza ibitero bagahungabanya ubutegetsi bwa Iran. Ingabo za Israel zatangaje…
Umuryango wa Lungu wayoboye Zambia wanze ko umurambo we usubizwa mu gihugu cye
Umuryango wa Edgar Lungu wayoboye Zambia wanze ko umurambo we ukurwa muri Afurika y’Epfo ngo ujyanywe gushyingurwa mu gihugu cye. Nyuma y’imyiteguro itandukanye n’ibiganiro na Leta ya Zambia byari biteganyijwe ko umurambo wa Edgar Lungu usubizwa mu gihugu ku wa…
Ibyo wamenya ku masezerano mashya y’amahoro agomba gusinywa hagati y’URwanda na RDC
Ni itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Repubulika y’u Rwanda ku bw’amasezerano y’amahoro yagezweho mu biganiro byabereye muri Washington D.C. muri iki cyumweru. Tariki 8 Kamena 2025, amatsinda y’impande…
Mu bukana bwinshi Ayatollah wa Iran yasubije Trump wamusabye kumanika amaboko
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Kamena , Umuyobozi w’ikirenga wa Iran , Ayatollah Ali Khamenei yatangaje ko igihugu cye kitazigera kimanika amaboko mu ntambara kirimo na Israel kubera ibyifuzo bya Perezida Donald Trump . Ubwo yatangaga imbwirwaruhame ku…
Israel yarashe Irani ikoresheje indege 50, USA nayo yohereza indege n’ibitwaro byinshi
Ni umunsi wa gatandatu Iran na Israel byatsanyaho umuriro, aho ibikorwaremezo biri guhinduka umuyonga i Tehran, uretse ko ab’i Tel Aviv nabo baheruka agatotsi kera. Israel yarashe ahantu 20 hakorerwa intwaro za missile n’ahatunganyirizwa iby’ibanze mu gukora intwaro za nucleaire,…
Israel yatangaje ko umuyobozi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei ashobora gupfa urwa Sadam Hussein
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yahamije ko ibitero kuri Iran bikomeza kwisukiranya, anaburira Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei ko nibadahagarika ibitero ashobora gupfa urwa Saddam Hussein. Intambara hagati ya Iran na Israel yinjiye mu munsi wa gatanu, impande zombi…
Uwari wagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Irani yishwe nyuma y’iminsi itagera kuri 2 kuri izi nshingano
Ingabo za Israel zatangaje ko zishe Ali Shadmani, uherutse guhabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran. Uyu mugabo nta minsi itatu yari amaze kuri izi nshingano nyuma y’uko uwari uwuriho, Gholamali Rashid, yishwe mu bitero by’Ingabo za Israel…
Perezida Museveni yasinye itegeko rishobora kuzasubiza Dr. Besigye bahora bahanganye mu nkiko za gisirikare
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yashyize umukono ku itegeko ryemerera inkiko za gisirikare kuburanisha abasivili mu gihe ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano n’umutekano. Aya makuru yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko yari iherutse gutora iri tegeko, ku wa 16 Kamena 2025. Yagize iti…
Israel na Irani bikomeje gucananaho umuriro
UPDATES: Ibisasu bya byarashwe na Iran mu ijoro ryo kuri iki cyumweru bimwe byaguye ku butaka ibindi bizimirizwa mu kirere. Icyambu cya Haifa cyongeye kwibasirwa, aho amashusho agaragaza misile ya Iran igwa kuri uwo mujyi bigakurikirwa n’inkongi. Ku manywa Iran…