Cricket: U Rwanda rwegukanye irushanwa mpuzamahanga rwisasiye Nigeria yaryakiriye

Share this:

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Cricket mu bagore yegukanye igikombe cy’irushanwa mpuzamahanga ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Nigeria “NCF Women’s T20 International Tournament 2022” itsinze ikipe y’igihugu ya Nigeria ku mukino wa nyuma.

 

 

Iri rushanwa ryabereye i Lagos muri Nigeria kuva tariki 28 Werurwe kugeza 03 Mata 2022, ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo Nigeria, Ghana, Sierra Leone, u Rwanda na Gambia.

 

Aya makipe uko ari 5 yakinnye hagati yayo maze ikipe ya mbere n’iya kabiri zikina umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe.

 

Mu mikino y’amajonjora, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Ghana amanota 135 kuri 54, itsinda Sierra Leone amanota 72 kuri 71, itsinda Gambia amanota 43 kuri 42 nyuma itsindwa na Nigeria amanota 117 ku 114.

 

Umukino wa nyuma wahuje ikipe y’u Rwanda yabaye iya kabiri na Nigeria yari yasoje ku mwanya wa mbere kuko nta mukino wo mu ijonjora yatsinzwe.

 

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Nigeria amanota 129 kuri 76.  Mu dupira 20 (Overs 20), ikipe y’u Rwanda yakoze amanota 129. Ikipe ya Nigeria yasabwaga amanota 130, abakinnyi bayo 10 bavuye mu kibuga bamaze gukora amanota 76 mu dupira 103 (Overs 17.1)

 

Mu guhatanira umwanya wa 3, ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yatsinze Ghana amanota 91 kuri 90.

 

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa mbere ikurikirwa na Nigeria, Sierra Leone, Ghana na Gambia ku mwanya wa nyuma wa 5.

 

IMIKINO U RWANDA RWAKINNYE MURI IRI RUSHANWA:

 

Ghana 54 -135 Rwanda

Rwanda 72-71 Sierra Leone

Rwanda 43- 42 Gambia

Nigeria 117- 114 Rwanda

Rwanda 129-76 Nigeria

 

U Rwanda rwisasiye Nigeria rwegukana igikombe mu irushanwa yari yakiriye

U Rwanda rwegukanye igikombe mu irushanwa ryabereye muri Nigeria

Share this: