Dore ibimenyetso 5 byakwereka ko wowe n’uwo mukundana mutaremewe kubana

Share this:

Uwo mukundanye wese si ko muba mushobora kubana cyangwa kubakana urugo.

Ni byiza rimwe na rimwe guhagarika urukundo hakiri kare umwe agasha inzira ye n’undi ye kugirango mwirinde ingaruka zari kuzabaho mu gihe kizaza.

Gutandukana n’umuntu mwari mumaze igihe mukundana birababaza ariko rimwe na rimwe ni amahitamo meza.

Mbere yo gufata umwanzuro wo kwinjira mu rukundo rwimbitse rw’igihe kirekire cyangwa se gushyingiranwa, hari ibintu by’ingenzi ugomba kubanza kugenzura naho ubundi bishobora kuzarangira ari agahinda n’ubwo ukunda uwo muntu cyane.

Bimwe muri byo ni bi bikurikira:

1. Ntimujya mutongana na rimwe

Hari bamwe bakeka ko kudatongana ari ikimenyetso kiza ariko si ko bimeze.

Ni ibisanzwe kandi ni byiza ko abakundana batongana cyangwa se bakagira ibyo batumvikanaho rimwe na rimwe kuko muri abantu 2 batanadukanye mu mico, imitekerereze, imyumvire, uko mwarezwe, imigenzo n’imibereho byose biratandukanye.

Ikiza cyo gutongana cyangwa se kugira ibyo mutumvikonaho ni uko bikomeza imirunga ibahuza mu gihe mubyitwayemo neza mukabikemura mu mahoro.

Iyo nta ntonganya cyangwa ibyo mutumvikanaho mu rukundo rwanyu, ni uko haba hari uhisha amarangamutima ye. Ntashaka kuvuga kuko wenda afite ubwoba bw’uko mugenzi we  yabifata nabi.

Ariko wakwibaza uti: ‘Uyu utavuga azaceceka kugeza ryari mu gihe umukunzi we akomeje kumubangamira?’

Ni igihe kingana iki ushobora gukomeza kwihanganira uburibwe n’umujinya uterwa n’umuntu mukundana?

Ntushobora kunezerwa igihe cyose utabasha gutobora ngo uvuge ibikubabaje mu rukundo rwawe kuko icyo gihe uzahorana agahinda kandi wumve utanyuzwe na rwo.

2. Indangagaciro

Rimwe na rimwe uko umarana igihe n’umukunzi wawe ni ko ugenda ubona mu biganiro mugirana ko hari indangagaciro nyinshi udahuje na we.

Gusa, Ubwonko bwawe bazabyoroshya  maze bubihishe munsi y’umukeka, utangire gutekereza ko nta cyo bitwaye kuko wizera ko urukundo ari rwo rw’ingezi. Gusa ibi ni ikinyoma cyambaye ubusa.

Indagagaciro ni ikintu cyo kwitaho cyane mu rukundo rw’igihe kirekire. Kudahuza indangagaciro nyinshi bizagira ingaruka mbi ku mubano wanyu mu gihe kiri imbere.

Urugero niba mutumva kimwe ibijyanye n’abana muzabyara, umuryango wanyu, ikoreshwa ry’amafaranga, aho mushaka gutura, iyobokamana, kwiteza imbere, gutembera, abashyitsi… bishobora guteza umuhangayiko mu rugo rwanyu igihe wafata icyemezo cyo kubana n’uyu muntu.

Biragoye ko wabona uwo muhuza ibi bintu byose ariko hari ibyo wowe uba wumva nta muntu wundi wabihindura bigomba kuba uko ubitekereza. Niba rero uwo mukundana ubona atabyumva gutyo, kwiyemeza kubana na we byaba ari amakosa akomeye yazatuma wicuza bikomeye.

3. Umwe muri mwe ni we uvunika

Urukundo rukomera kandi rukaramba iyo abakundana bombi bakorera hame kugirango ibintu bigende neza.

Niba mu rukundo umuntu umwe ari we ukora iyo bwabaga akaba ari nawe ugomba kwigomwa kugirango rukomeze biba ari ikibazo gikomeye.

Iyo bimeze gutya urukundo ruhinduka umuzigo kuri umwe. Uko byagenda kose.

Dufate nk’urugero iyo ukundana n’umuntu ukajya umusra, ukamuhamagara ariko we mu gihe cyose mukundanye akaba atarigeze agusura cyangwa ngo aguhamagare cyangwa akabikora ari uko wabanje kumuhatiriza. Mu by’ukuri ntukwiye guhatiriza umuntu gukora ibyo abona ko ari ngombwa,.impamvu atabigora ni uko adashishikajwe n’urwo rukundo rwanyu.

4. Ntumwubaha

Umubano w’abantu babiri muri rusange ushingira ku bwubahane. 

Nubona umuntu ukunda kandi ukamwubaha maze na we akabikora uko bizaba ari urukundo rutagereranywa.

Ku rundi ruhande, ni ikimenyetso kibi cyane niba utabasha kubaha umukunzi wawe ndetse ukaba wumva ko atabikwiye. Urukundo ntirushobora kuramba  ku muntu utubaha.

Urugero: Waba uzi impamvu abagore bamwe bamera nk’abariye amavubi iyo ubabwiye ko bagomba kubaha abagabo babo? Ni uko abenshi muri bo bashyingiranwa n’abagabo badashobora kubaha.

Niba wumva udashobora kubaha umuntu kubera ko umurusha amashuri, ubutunzi, cyangwa hari ibyo wagezeho kumurusha, ntuzigere ushyingiranwa na we.

Yaba ari wowe utamwubaha cyangwa ari we utakubaha byose ni ikimenyetso gitukura kibereka ko mudakwiye kubana.

5. Ntimubasha gukemura ibibazo

Nk’uko twabibonye haruguru, kugira ibyo mutumvikanaho bishobora kuba byiza cyangwa bibi bitewe n’uko mwabikemuye.

Iyo bibayeho mukabasha kubikemura mu mahoro kandi mugakomeza kubana neza, ibi biba ari byiza cyane.

Ariko niba muhora mupfa ibintu runaka kandi kubikemurira hamwe bikaba ingorabahizi ni ikimenyetso gikomeye ko umwe ataremewe kubana n’undi.

Inama:

Birababaza cyane kureka umukunzi wawe mwari mumaranye igihe wenda mukundana ariko na none ubigereranyije n’ububabare wazagira uramutse ubanye n’umuntu nk’uwo ubuzima bwawe bwose wasanga ntaho bihuriye.

Ushobora kuba ufite ubwoba bwo kuba wenyine ariko nanone ntuzatume ubu bwoba bukugumisha mu rukundo n’ubundi urimo wenyine. 

Share this: