Dore ibimenyetso 5 by’ingenzi byaguhamiriza ko uwo wihebeye akubeshya

Share this:

Bimwe mu bituma isi imeze uko imeze ubu, ni urukundo rutuma abakundanye babana neza bishimye, bashimana bakazabana bakabyara ndetse n’abo babyaye bakabatoza urwo rukundo. Gusa siko bose bibahira ngo urukundo rugende neza nk’uko babyifuza.

 

Hari ibintu bitandukanye byakwereka ko uwo mukundana akubeshya, atagukunda ahubwo ashobora kuba afite undi akunda, cyangwa afitiye ibyiyumviro biruta ibyawe, kabone n’ubwo baba batarakundana. Musore/mukobwa dore ibintu 5 by’ingenzi byakwereka ko uwo mukundana akubeshya nk’uko urubuga Elcrema rubitangaza:

 

1. Ntaguha umwanya

 

Uzasanga kenshi umukobwa cyangwa umuhungu mukundana ataguha umwanya nk’uko bikwiye , ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane nawe cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu. Icyo gihe aba akwima umwanya we kandi nawe uba ubibona.

 

2. Kukugereranya

 

Umukobwa cyangwa umuhungu utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’uwo bahoze bakundana, cyangwa na none ugasanga akugereranya n’abandi bahungu/bakobwa kandi ukumva abavuga neza kukurusha. Niwumva uwo mukundana akunze kukugereranya n’abandi, uzamenye ko atagukunda.

 

3. Ntiyifuza ko muvuga ahazaza hanyu

 

Umuhungu /umukobwa ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo, wumva akunze kugira inzozi z’ahazaza hanyu , uko muzabaho , abana muzabyara, uko inzu muzabamo yaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira, kuburyo mushobora guhita mubipfa ako kanya.

 

4. Kwivumbura cyangwa kwirakaza

 

Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda, ikosa rito riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu /umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kanya kandi ku bintu bidafatika, ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.

 

5. Ntaterwa ishema nawe

 

Umukobwa /umuhungu utagukunda ntashobora gutinyuka kukuvuga mu ruhame, cyangwa ngo atinyuke kukwereka inshuti ze , yewe rimwe na rimwe ntaba ashaka kugendana nawe ku mugaragaro.

Share this: