Dore ikintu cyatunguye benshi mu rubanza uwari Meya wa Nyanza Ntazinda yaburanyemo ifungwa n’ifungurwa

Share this:

Ubwo uwari meya w’akarere ka Nyanza yagezwaga mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, uwo benshi bavuzeho kuba inshoreke ye ntiyigeze agaragara mu bantu baje gushyigikira uyu mugabo mu rukiko ubwo yari agiye kuburana.

Abantu benshi bari baje gukurikirana urubanza rw’uwahoze ari Meya w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme bari bategereje kubona umugore wakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga zitandukanye bivugwa ko ari inshoreke yuyu mugabo ndetse binavugwa ko mu byaha aregwa haba harimo icyo guharika n’ubushoreke ari nacyo bagaragaje ko bafiteho inzitizi.

Ubwo hatangazwaga ko Ntazinda Erasme wari Meya wa Nyanza yegujwe kuri iyo mirimo n’inama njyanama yako Karere, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amafoto y’umugore bivugwa ko ariwe nshoreke ye, dore ko hari n’ifoto igaragaza uwo mugore yicaye mu ntebe w’uwo wari Meya. Abenshi rero bari bategereje kumubona yaje gushyigikira uwo mugabo mu iburana rye, ariko ntiyahageze barategereje baramubura.

Ubwo Ntazinda yageraga imbere y’urukiko, umwunganira mu mategeko yavuze ko umukiriya we afite inzitizi ku cyaha cyo guharika n’ubushoreke bityo izo nzitizi zigomba gusuzumwa hifashishijwe ingingo 140 mu mategeko.

Umwanzuro ku kijyanye n’inzitizi Ntazinda n’umwunganizi we mu mategeko bagaragarije urukiko, uzasomwa ku wa 09 Gicurasi 2025 ku Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *