Goma: Bank zigiye kongera gukora

Share this:

Ibikorwa by’amabanki bigiye kongera gufungura mu Mujyi wa Goma nyuma
y’amezi abiri bihahagaze nyuma y’uko Inyeshyamba za AFC/M23 zihigaruriye mu
mpera za Mutarama.

Abinyujije kuri X, Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Willy
Manzi, yavuze ko banki zongera gufungura imiryango kuri uyu wa Mbere, itariki 7
Mata 2025.

Yanditse ati:”Nk’uko M23/AFC yabisezeranyije, nta mbogamizi n’imwe duhura na
yo izakomeza kubaho nta gisubizo. Twishimiye gutangaza ko, guhera kuri uyu wa
Mbere, banki i Goma zongera gufungura ku mugaragaro imiryango yazo.”

Ubutumwa bwa Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru kandi buherekejwe
n’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Guverineri kuri uyu wa Gatandatu
ushize ryemeza ko banki zo mu Mujyi wa Goma zigiye kongera gufungura.

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *