Umunyamateka akaba n’umwanditsi, Lt. Col. (Rtd) Nyirimanzi
Gerard, yahishuye uburyo nyuma yo kwica Umwami Yuhi V Musinga bikozwe
n’Ababiligi, umuhungu we, Mutara III Rudahigwa yabinginze ngo bamuhe
umugogo we ushyingurwe mu cyubahiro ndetse abahonga amafaranga menshi
ariko biba iby’ubusa baranga bawujyana i Burayi.
Ibi Lt Col (Rtd) Nyirimanzi yabivugiye mu
gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Banki Nkuru y’Igihugu bazize
Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku wa 10 Gashyantare 2025.
Yavuze ko kuva Ababiligi batangira gukoloniza u Rwanda bashatse
uburyo bwo gutandukanya Abanyarwanda bitwaje amoko, babanza gushyigikira
Abatutsi nkana ngo ni bwoko buruta ubundi barabatononesha mu burezi
bariga.
Nyuma ariko kwa kwiga kwatumye Abatutsi batangira inzira yo
guharanira ubwigenge mu myaka ya 1960 ubwo n’ibindi bihugu bya Afurika
byari biri kububona.
Byatumye Ababiligi bahindukira na none bashyigikira Abahutu bagaragagaza ko ari bwo bwoko buruta ubundi.
Gusa muri icyo gihe cyo gutonesha Abatutsi ni bwo Rudahigwa yavutse
bituma abasha kwiga ndetse byiyongeraho kuba yari umwana w’Umwami
Musinga wayoboraga u Rwanda.
Umwami Musinga ariko we ntiyakoranye neza n’Ababiligi kuko
yabarwanyije mu buryo bweruye bituma bamwivugana, bamwambura ingoma
bamuca no mu Rwanda atangira i Moba muri Repubukika Iharanira Demokarasi
ya Congo (RDC).
Nyuma yo kwambura ingoma no guca Musinga bikozwe n’Ababiligi,
umuhungu we Rudahigwa yahise yima ingoma asimbura se, kuko we yari
yarize kuvugana n’abakoloni bakumvikana ntibimugore.
Lt Col (Rtd) Nyirimanzi ati “Musinga amaze gutangira hariya i Moba mu
1944, Rudahigwa ntako atabahedahenze ati ‘ndashaka gucyura data rwose
ngira ngo nta cyo akibatwaye noneho yaripfiriye.’ Baramubwiye bati
‘amafaranga [byasaba] ni menshi ntabwo wayabona, na we ati ‘mwebwe
nimunyemerere gusa wenda nzayabure’ bati ‘ngaho yashake”.
Yavuze ko Rudahigwa yaje agatwerereza mu batware ngo acyure se, bidatinze abona amafaranga, ariko baramumwima.
Lt Col (Rtd) Nyirimanzi ati “Yamaze kuyabona arayabaha ariko umugogo
wa se [aho kuwumuha] bawunyuza hejuru y’u Rwanda bawujyana i Burayi.”
Lt Col (Rtd) Nyirimanzi yavuze ko uretse kwimwa umugogo wa se wari
wazize kurwanya abakoloni, na we batangiye gukorana nabi ubwo yayoboraga
inkundura yo gushaka ubwigenge.
Ibyo byaje gutuma Rudahigwa na we bamwivugana ubwo bamutegaga umutego
ngo ajye i Bujumbura, bategure iby’urugendo yagombanga kugirira mu
mahanga, ku kagambane umuganga we w’Umubiligi amutera urw’ingusho apfa
mu 1959.
Mu 2017 uwari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa
Sena, Gakuba Jeanne d’Arc yasabye inzego zibishinzwe gukora uko
zishoboye ngo umugogo w’Umwami Yuhi V Musinga wajyanywe n’Ababiligi
ugarurwe mu Rwanda.
Musinga yatwaye u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931, yari se wa
Kigeli V Ndahindurwa wabaye umwami wa nyuma w’u Rwanda akaba
n’umuvandimwe wa Mutara III Rudahigwa watwaye mbere ye.
Ku wa Mbere tariki 7 Mata 2025 ubwo hatangizwaga iminsi 100 yo
Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean
Damascène, yagaragaje ko u Bubiligi bufite uruhare rukomeye mu mateka
asharira y’u Rwanda yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakomeje avuga ko kimwe mu bibabaje ari uko iki gihugu cyavanguye Abanyarwanda, kigatangira no kwica Abami babo.
Ati “U Bubiligi bwinjije irondabwoko mu Banyarwanda nk’iryari iwabo
hagati y’Abafurama n’aba-Walloons, hatangizwa impinduramatwara hagati ya
1926 na 1932 yayobowe n’Ababiligi. Umwami Musinga yarabirwanyije
bamucira muri Congo, tariki 12 Ugushyingo 1931 bimika umwana we,
Rudahigwa nyuma y’iminsi ine.”
“Rudahigwa yahisemo kutarwanya abazungu, arabatizwa mu 1943,
anegurira u Rwanda Kirisitu Umwami mu 1946, Papa Pio XVI
byaramushimishije amugenera impeta ayambikwa tariki 20 Mata 1947.
Byatumye Ababiligi bamworohera, afata ibyemezo bica akarengane ariko
aharanira ubwigenge bw’igihugu birabarakaza.”
Ababiligi biyemeje gusimbuza Rudahigwa birangira bafashe icyemezo kibi cyo kumwica, atanga muri Nyakanga 1959.
Bizimana ati “Nta kindi gihugu cya Afurika abakoloni biciye Abami babiri, umubyeyi n’umwana we ku maherere.”
Nyuma yo kwica Rudahigwa, u Bubiligi bwakurikijeho gushyira ku butegetsi ishyaka rya Paremehutu ryubakiye ku irondabwoko.
Leave a Reply