Nk’uko byatangajwe n’Umunyamakuru wigenga ukora inkuru
zicukumbuye, Steve Wembi, Ihuriro rya AFC/M23 haba hari ibyo risaba
mbere yo kugirana imishyikirano iyo ari yo yose na Guverinoma ya
Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibyo AFC/M23 isaba ni:
-Itangazo rya Felix Tshisekedi ryerekana ubushake bwa politiki
bw’ubutegetsi bwe bwo kugirana imishyikirano itaziguye na AFC / M23.
-Ivanwaho ry’icyemezo cy’Inteko ishinga amategeko cyo ku itariki ya 8
Ugushyingo 2022 hamwe n’izindi ngamba zose ubutegetsi bwa Kinshasa
bwafatiye AFC / M23 kugira ngo imishyikirano ya politiki izabashe kuba.
-Ivanwaho ry’ibihano byose by’urupfu,gukurikiranwa, n’impapuro zo
guta muri yombi, no gutanga igihembo ku muntu wese wafasha ubutegetsi
bwa Kinshasa mu guta muri yombi abayobozi n’abakozi ba AFC / M23,
kugirango bizatume imishyikirano ya politiki iba.
-Kurekurwa bidatinze kw’abasivili bose cyangwa abasirikare bose
bafashwe kandi / cyangwa baregwa gukorana na AFC / M3 kubera isura yabo
cyangwa ubwoko bwabo, cyangwa kugirana umubano wa kinyamwuga, ubucuti
cyangwa ubucuruzi n’abanyamuryango ba AFC / M23.
-Guhagarika no guhana imvugo zose zibiba urwango, akenshi zikurikirwa
n’ibikorwa byo gukandamiza no kurya abantu, kimwe no guhiga abantu
kwatangijwe ku Banyekongo kubera isura yabo cyangwa ururimi bavuga
(Igiswahiri, Ikinyarwanda) hitwajwe ko bakorana na AFC / M23 cyangwa
kuba abacengezi b’Abanyarwanda.
-Kurangiza ibikorwa byose by’ivangura no guhakana ubwenegihugu ku baturage bavuzwe haruguru.
-Gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa na AFC / M23.
Leave a Reply