Ni nde ufite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe? Iby’ingenzi wamenya ku makipe 4 agiye guhurira muri 1/2 cy’igikombe cy’isi
Amakipe ane – Argentina, Croatia, France na Morocco – ni yo asigaye muri Qatar, buri yose ifite icyizere cyo kuzamura igikombe mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Ni kimwe cya kabiri abantu bacye bashoboraga kubona ko ari uku kizaba kimeze, ariko n’inkuru zitangaje kandi zikomeye zishobora kubaho mu minsi micye…
Iki ni igihe cya Messi?
Kimwe mu bikomeye cyane ubu bivugwa ni inkuru ya Lionel Messi hibazwa niba iki cyamamare cya Argentina gishobora gutwara igikombe cy’isi bwa mbere.
Messi afite ibigwi bikomeye, ibikombe 10 bya La Liga, ikindi mu Bufaransa, bine bya Champions League, Copa America ya 2021 n’umuhigo wa Ballon d’Or zirindwi – ihabwa umukinnyi warushije abandi buri mwaka.
Ariko, bitandukanye n’ibihangange by’ibihe byose nka Pelé wa Brazil na Diego Maradona wa Argentine, Messi w’imyaka 35 ntaratwara iki gikombe gihiga ibindi.
Hashize imyaka 36 kuva Argentine itwaye iki gikombe iyobowe na Diego Maradona, iheruka kugera kuri final mu 2014 iri kumwe na Messi.
Kuri iyi nshuro, Messi yaba agiye kubishobora maze akubaka umurage w’urusha abandi ibihe byose?
Maroc irakomeza gushimwa?
Maroc yamaze kwandika amateka.
Ni yo kipe ya mbere yo muri Africa, ya mbere kandi mu bihugu by’Abarabu byiganjemo abasilamu, igeze muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’isi.
Hmwe na bamwe mu bakinnyi bafite inararibonye ikomeye, nka Hakim Ziyech wa Chelsea na Achraf Hakimi wa PSG, Maroc yakoze ibikomeye ngo igere hano.
Yazamutse ari iya mbere mu itsinda ririmo Croatia n’Ububiligi, mbere yo gutsinda Espagne muri 1/8 na Portugal muri 1/4, ubu ikaba igamije no gukomeza.
Ingufu zabo zubakiye ku bwugarizi bukomeye bwuma n’umuhate udasanzwe.
Nta mukinnyi w’indi kipe urinjiza igitego Maroc kugeza ubu muri Qatar – batsinzwe kimwe gusa, nabwo bitsinze bakina na Canada.
Ni imwe mu makipe kandi ashyigikiwe bikomeye cyane muri iri rushanwa.
Abariteguye bavuze ko iki gikombe cy’isi atari Qatar gusa, ko ahubwo ari uburasirazuba bwo hagati hamwe n’Abasilamu bose.
Ese kuwa kabiri bazishima kurushaho?
Ubufaransa bwacyisubiza?
Gusa imbere ya Maroc hari ikindi gihangange cy’i Burayi, Ubufaransa.
Les Blues irimo kugerageza ibitarashoboka kuva mu myaka 60 ishize ubwo Brazil mu 1962 yisubizaga igikombe cy’isi cy’abagabo.
Mu by’ukuri, mu myaka ya vuba ababaga bafite iki gikombe baragorwaga. Ubutaliyani, Espagne n’Ubudage byakuwemo rugikubita ari byo bifite iki gikombe mu myaka 12 ishize, ariko Ubufaransa ubu bwakuyeho uwo muvumo.
Kuwa gatandatu bwatsinze Ubwongereza, buba ikipe ya mbere ifite iki gikombe igeze muri 1/2 kuva Brazil yabikora mu 1998, nubwo nayo finale itayihiriye.
Umutoza Didier Deschamps we ubu intego ye ni Maroc.
Croatia yo yakongera kubikora?
Dushobora kongera kubona finale ya 2018, igihe Ubufaransa bwatsinda Maroc na Croatia igatsinda Argentine.
Croatia yagarutse mu makipe ane asigaye mu irushanwa nanone nyuma yo kugaragaza kwihambira bikomeye.
Mu myaka ine ishize batsinze Denmark n’Uburusiya kuri za penaliti bagera muri 1/2, uyu mwaka nabwo bageze aho batsinze gutyo nanone Ubuyapani na Brazil.
Hashize imyaka 24 kuva batsinda umukino wo gukuranamo w’igikombe cy’isi mu minota 90 – ni uwo batsinze 3 – 0 Ubudage muri 1/4 mu 1998.
Umuhate wa Croatia uyu mwaka warushijeho kugaragara cyane kubera ko kizigenza wabo wo hagati Luka Modric ubu afite imyaka 37.
No muri iyo minota y’inyongera, yakomeje kwerekana ubuhanga n’imbaraga ku myaka ye.
Argentine, yatsinzwe 3 – 0 na Croatia mu matsinda y’igikombe cy’isi cya 2018, izi neza ko itabakerensa.
Argentine na Croatia zizakina kuwa kabiri saa tatu z’ijoro i Bujubura mu Burundi n’i n’i Kigali mu Rwanda.
Naho Ubufaransa buzakina na Maroc kuri iyo saha nyine kuwa gatatu.