Ni itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Repubulika y’u Rwanda ku bw’amasezerano y’amahoro yagezweho mu biganiro byabereye muri Washington D.C. muri iki cyumweru.
Tariki 8 Kamena 2025, amatsinda y’impande zombi ahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) n’aya Repubulika y’u Rwanda yemeye ibikubiye mu masezerano y’amahoro, byemezwa n’umuhamya Allison Hooker, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe politiki Mpuzamahanga.
Ibi byakozwe mu rwego rwo kwitegura isinywa ku mugaragaro ry’aya masezerano ku rwego rwa ba Minisitiri rizaba ku itariki ya 27 Kamena 2025, rikabera i Washington D.C, rigashimangirwa n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio.
Aya masezerano yubakiye ku Itegeko ngenga ry’Imikoranire ryasinywe ku wa 25 Mata 2025, aho yagezweho nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro byubaka byibanze ku nyungu za politiki, umutekano, n’ubukungu. Muri ayo masezerano harimo ingingo zigena kubaha imbibi z’Ibihugu no guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi;
Guhagarika imirwano, gukura intwaro mu mitwe yitwaje intwaro, no kuyihuza n’ingabo zemewe mu buryo buzagenwa; gushyiraho urwego ruhuriweho rw’ihuriro ry’umutekano (Joint Security Coordination Mechanism) rugaragaza imikorere yihariye (CONOPS) yemejwe ku wa 31 Ukwakira 2024; gutanga inzira zorohereza impunzi n’abaturage b’imbere mu Gihugu bari barahunze gusubira iwabo, no korohereza imiryango itanga ubutabazi kugera aho bikenewe; ndetse no gushyiraho uburyo bwo koroshya ubufatanye mu bukungu bw’akarere.
Mu rwego rwo gukomeza guhuza imbaraga z’abahuza b’ibiganiro, Leta ya Qatar yitabiriye ibiganiro hagamijwe kureba uko ibikorwa by’Amerika na Qatar byajyana mu murongo umwe w’inyungu rusange mu kugarura amahoro n’ubwumvikane mu karere. Impande zombi; RDC n’u Rwanda zashimye uruhare rwagaragajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Leta ya Qatar nk’abafatanyabikorwa mu rugendo ruganisha ku mahoro arambye.
Muri iyo nyandiko yagenewe itangazamakuru basoje bagira ati:”Dutegereje Inama y’Abakuru b’Ibihugu izabera i Washington, D.C., nk’indi ntambwe yo gushimangira amahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu mu karere k’Ibiyaga Bigari”.