Inyubako ya Equity Bank
Entertainment Health

Ibyo wamenya ku nyubako ya Equity Bank igiye guhindura isura ya Kigali (Amafoto)

Share this:

U Rwanda rufite intego yo guhinduka igicumbi cy’imari, nka rumwe mu nzego z’ingenzi zizagira uruhare mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibikuye mu ntego z’u Rwanda kugera mu 2050.

Icyakora kuba igicumbi cy’imari ntabwo ari ibintu byikora kuko bikenera ibintu byinshi birimo ibikorwaremezo, ubumenyi n’ibindi. Mu cyiciro cy’ibikorwaremezo, inyubako zigezweho ni ingenzi cyane ko u Rwanda ruri mu isiganwa ryo gukurura ibigo by’imari birimo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga, bikenera gukorera mu nyubako zigezweho.

Aha ni ho havuye igitekerezo cyo kubaka inyubako ya ‘Kigali International Financial and Business Square’. Muri rusange izaba igizwe n’inyubako ebyiri ziteye kimwe (Twin Towers).

Inyubako imwe izakorerwamo n’ibigo by’ubucuruzi, indi ikorerwemo na hoteli ndetse n’inzu zigezweho zo guturamo (apartments).

Mu 2022, uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse nta gihindutse, uzaba warangiye mu gihe kitarenze amezi 12.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Limited iri gukurikirana imirimo yo kubaka iyi nyubako, Hannington Namara, yavuze ko uyu mushinga waturutse ku ntego z’igihugu zo kuba igicumbi cy’ishoramari.

Ati “Ni inyubako twatangiye umushinga dufatanyije na Leta mu buryo bwo kudufasha kuyubaka, ariko tuyubakira Financial Center.”

“Iyo igihugu gitangiye kugira ibitekerezo bigari gutyo, utangira no kwibaza uti ‘Financial Center nibaho, izaba he? Umujyi wa Kigali wafashe uyu musozi dukoreraho, uba ari ho uhindura Financial District. Ariko wareba inyubako zirimo, ugereranyije n’ahandi financial centers, ukabona ko hakenewe ibikorwaremezo.”

Yakomeje asobanura ko niba u Rwanda rwifuza guhinduka igicumbi cy’iterambere, rukwiriye no kubijyanisha no guteza imbere ibikorwaremezo birimo inyubako zigezweho.

Ati “Ni naho igitekerezo cyavuye cy’uko twafasha u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo, bikazatuma ishyirwa mu bikorwa [ryo guhindura u Rwanda financial center] yihuta kurushaho. Inyubako twayitangiye cya gihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashyiraho ibuye ry’ifatizo.”

Miliyoni 100$ niyo yateganyirijwe uyu mushinga. Namara ati “Inyubako iri kubakwa ku muvuduko mwiza, ndakeka uyu mwaka urangira igice cy’ingenzi cy’inyubako cyarangiye. Ubu tugeze ku igorofa rya 17 ku nyubako imwe, indi nyubako tugeze ku igorofa rya 13. Ubu navuga ko tugeze hagati ya 60% na 70% y’igice cy’ingenzi cy’inyubako (structure). Ahari hagoye hari hasi mu gutangira, ariko uko igenda izamuka bigenda byihuta.”

Uyu muyobozi kandi yatanze icyizere cyo kurangiza iyi nyubako mu gihe gito, ati “Turatekereza ko bitaragera muri Kamena umwaka utaha, kuko twari twihaye kuzasoza muri Nyakanga, 2026 [tuzaba twasoje imirimo yose]. Inyubako imwe izarangira muri Werurwe umwaka utaha. Indi nyubako [iri hafi na Car Free Zone] izaba irimo hoteli n’inyubako zo guturamo [apartments]. Nayo izarangira muri Kamena, 2026, kuko imiromo yo kuyisoza irangira vuba.”

Uretse ibibazo bijyanye n’imvura byadindije imirimo yo kubaka iyi nyubako, Namara avuga ko nta kindi kibazo cyabayeho, ati “Nta kibazo ku ngengo y’imari nubwo habayeho izamuka ry’ibiciro ku rwego rw’Isi. Turabona tuzabishobora.”

Amafoto y’inyubako ya Twin Towers iri kubakwa na Equity Bank Rwanda Plc

Imirimo yo kubaka izi nyubako igeze kuri 60%

Iyi nyubako izahindura isura y’Umujyi wa Kigali

Byitezwe ko izi nyubako zizagira uruhare mu mugambi w’u Rwanda wo guhinduka igicumbi cya serivisi z’imari

Imirimo yo kubaka izi nyubako iri ku muvuduko mwiza

Inyubako za Twin Towers zizaba zarangije kubakwa mu mezi 12 ari imbere

Imwe muri Twin Towers igeze ku igorofa rya 17, indi igeze ku rya 13

Inyubako za Twin Towers zizaba zihuzwa n’ibiraro

Twin Towers nizimara kuzura, zizahindura isura y’Umujyi wa Kigali mu buryo bufatika

Ibikoresho bigezweho birakoreshwa mu kubaka izi nyubako

Imwe mu nyubako za Twin Towers izaba irimo hoteli na apartments

Izi nyubako ziri kubakwa hafi ya Ecobank

Igice cy’ingenzi cy’inyubako kiri kugana ku musozo

Igice cy’ingenzi (structure) cyatangiye gutwikirwa

Abakozi bari gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi nyubako izarangire vuba

Hifashishwa ibikoresho bizamura ibintu biremereye mu kubigeza ku magorofa yo hejuru

Igice cy’ingenzi mu nyubako (structure) kiri kubakwa ku muvuduko uri hejuru

Igice cy’ingenzi cy’inyubako kiri kugana ku musozo

SRC: igihe

Share this:

LEAVE A RESPONSE