Inama y’umunsi: Umunsi umwe uzakura…Gusa uzibuke ko naguhanuye

Share this:

Gukura ugatera imbere ni byiza gusa ntukwiye kwibagirwa uwo uri we. Ibi nibikubaho uzibuke ko naguhanuye:

Uzibagirwa umukobwa wagukundiraga uko uri, umusimbuze uzagukundira icyo wabaye cyo!

Uzibagirwa ya nshuti yawe mwakuranye mwasangiye akabisi n’agahiye, kubera ko gusa atagize amahirwe yo gutera imbere nkawe!

Uzibagirwa na rwa rusisiro rw’iwanyu aho wakuriye aho wakinnye karere, aho wavomaga amazi kuri kano, uhasimbuze umujyi mwiza uzahitamo guturamo!

Uzasuzugura inshuti zawe mwiganye kera, uzajya ubita abo ubuzima bwananiye, gusa uzibagirwa ko ubuzima ari gatebe gatoki!

Uzibagirwa ka gasozi k’iwanyu aho abasokuruza bawe baruhukiye, wihebere imigi ikomeye aho kwifuza kwawe kuri!

Uzirukana iwawe mubyara wawe, wirengagize ko hari igihe ba so wanyu bagucumbikiraga wisanga!

Ntuzongera kunywa ku mazi yo ku isoko y’iwanyu uvuga ngo ni mabi, nyamara niyo warereshejwe none dore warakuze!

Uzahamagara abana b’umuvandimwe wawe bishywa bawe, kandi ba so wanyu barakwitaga umwana wabo!

Uzajya ubangamirwa no gusurwa bitunguranye na so, kandi warakuriye iwe na ndetse na nuyu munsi ahora agutegeye amaboko!

Uzumvira umugore wawe agusaba kwirukana nyoko iwawe nyamara ntako atagize mu buto bwe ngo akwiteho rimwe na rimwe agahagarika no kwiga ku bwawe!

Uzanga gufashe umuvandimwe wawe ari mu bibazo witwaje ko ngo yakuze agomba kwirwanaho, wirengagiza ko ibihe bishobora gusenya byose uretse gusa isano y’amaraso!

Umunsi umwe nshuti yanjye, uzahugira ku mugore wawe n’abana, wibagirwa ibiruhuko byiza wakoreraga kwa ba so wanyu, ubugwaneza bwa ba nyogosenge, inkweto nziza babyara bawe bagukuburiye, ukuntu bakuru bawe bakurengeraga! Uzanibagirwa ko wasezeranyije murumuna wawe ko igihe cyose uzamuba hafi!

Uzibagirwa aho warutuye maze usigare ubaza abari abaturanyi bawe ni hakiba icyondo nkaho wasize bari kuhatera ciment. cyangwa ngo ese muracyarya ibijumba, ibigori…. nkaho wasize bari kuhubaka uruganda rwa spaghetti cyangwa chocolate.

MURI MAKE UZIBAGIRWA MU BY’UKURI UWO URI WE!

Share this: