Bisi ikoresha amashanyarazi
Health

Indi Bisi itwara abagenzi ikoresha amashanyarazi yakoze impanuka

Share this:

Imodoka ya bisi ikoresha amashyarazi y’imwe muri sosiyete itwara abagenzi, yakoreye impanuka mu muhanda Kigali-Muhanga nyuma y’iminsi micye hari indi iyikoreye muri Gare ya Nyabugogo.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Kigali-Muhanga ahazwi nko ku Kivumu mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025 ubwo yari mu rugendo rugana mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni impanuka ya bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano, iherutse gutangira gukoresha izi modoka z’amashanyarazi zerecyeza mu Ntara, mu gihe zari zimenyerewe gukorera mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka yabereye muri uyu muhanda Kigali-Muhanga, nta muntu yahitanye, uretse kuba iyi modoka yangiritse bikabije, ndetse abagenzi bari bayirimo bakaba bahise bashakirwa indi modoka ibatwara.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’iminsi ine habaye indi y’imodoka itwara abagenzi na yo ikoresha amashanyarazi ndetse ikaba na yo ari iy’iyi sosiyete ya Volcano.

Iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025, yabereye muri Gare ya Nyabugogo, aho iyi modoka yari ifite umuvuduko mwinshi yinjiye muri gare igahita isekura igikuta cy’inzu ikoreramo sosiyete ya Zebra kikagwira abari bayirimo, bamwe bagakomereka.

Si rimwe cyangwa kabiri habaye impanuka y’izi modoka zikoresha amashanyarazi, kuko no mu minsi yashize ubwo izi modoka zari zikiri mu igerageza ryo kwerecyeza mu Ntara, hari indi mpanuka yabereye n’ubundi muri uyu muhanda wa Kigali-Muhanga ahazwi nk’i Kayumbu mu Karere ka Kamonyi.

Share this:

LEAVE A RESPONSE