Inkuru y’umuzungukazi wakunze umwirabura bigatuma acibwa mu muryango ubu bakaba bamaranye imyaka 74 babana iratangaje cyane

Share this:

Inkuru y’uyu munsi iratangaje cyane. Bombi barwaniye urukundo rwabo none ubu bamaranye imyaka 74 babana. Mary na Jake bahuye mu 1940 bagahita bakundana bakanabana batitaye ku miryango , ubu babayeho neza cyane.

 

Bakomeje urukundo rwabo, bararurwanira cyane, abantu barabavuga cyane ntibarambirwa. Kugeza ubu baracyabana , barakundana kandi ntibateze kurekurana. Aba bombi Mary na Jake, babazizaga ko umwe ari umwirabura undi ari umuzungukazi, maze bo bagatsemba bakavuga ko urukundo rwabo rurenze ibitekerezo by’abantu.

 

BAKUNDANYE BAGIHURA ARIKO NTIBYAHITA BIBAZAMO.

 

Ushobora kuba warahuye n’umuntu mugakundana ariko ntimuhite mubishyira mu bikorwa, ndetse ntihagire n’umwe muri mwe ubisezeranya undi. Jake yari umusirikare gusa yaroherejwe hafi y’aho Mary yakoraga muri Burtonwoon aho abasirikare babaga, dore ko Jake yakoraga muri Air Force mu bwongereza, naho Mary akora ku kigo cy’ishuri cyari hafi aho.

 

Ubwo aba bombi babazwaga uko bahuye babazwa n’ikinyamakuru Daily Mail, Mary yaragize ati”Twese twari hafi y’ikigo nakoragamo. Narimo nandika impapuro nari nahawe, naho Jake yari yoherejwe kuri icyo kigo mu mahugurwa  ya gisirikare. Yari kumwe n’irindi tsinda ry’abasirikare b’abirabura, barangije barambona , Jake ahamagara umwe mubo twakoranaga , aramutuma, araza arambwira ngo ashaka ko tuvugana”.

NYUMA YO KUVUGANA BYAJE KUGENDA GUTE ?

 

Mary yakomeje agira ati“Nyuma yo kuvugana , njye na Jake , ibyacu byarakomeye, ibyiyumviro byanjye bigenda bizamuka gahoro gahoro, twiyumvanamo , dusanga twese turi mu rukundo rwiza kandi nta n’umwe ubeshya undi kuko nta n’umwe wigeraga abura undi n’umunota n’umwe. Kuva icyo gihe , twatangiye kujya duhura gahoro gahoro ndetse tutanabipanze. Aha hari mu mwaka w’1940, maze mu rukundo rwacu , hivangamo  iby’amoko, na rubanda baratwanga karahava”.

 

Umunsi umwe twari twasohokanye nk’abandi bose, ni uko duhagaze ahantu, umudamu wari ku igare atunyuraho, anyitegereje aramenya maze ahita agenda abibwira papa wanjye, arahangayika cyane kuko icyo gihe bashyiraga ibintu by’amoko imbere, gusa ntabwo nigeze ndeka ngo ayo magambo cyangwa ibicantege by’uko ngo nkundana n’umwirabura bintesha umutwe”.

 

BAJE GUSHYINGIRWA UMURYANGO WA MARY UTABIRIMO.

 

Nyuma gato ho imyaka mike , mu 1948 Jake yagiye kureba Mary arangije amusaba kubana , amusaba niba yakwemera kumubera umufasha maze Mary ntiyazuyaza kubyemera ariko umuryango we umubera ibamba, ntibemeranya nawe. 

 

Mary abivugaho yagize ati “Yaraje ansaba niba namubera umufasha, icyo gihe nari mfite imyaka 19 y’amavuko, nari nkuze wo gushaka kandi mukunda, sinashidikanya ndamwemerera. Ngiye kubibwira umubyeyi wanjye, arangije arambwira ati” Rero mwana wanjye, uraramuka ushakanye n’uriya mwirabura, ntuzongere kungerera mu rugo, uraba uhacitse”. Nagize ubwoba ariko nyuma biza kurangira dufashe umwanzuro turabikora twe ubwacu”.

 

N’ubwo papa we yanze kumva umwanzuro we no kumushyigikira kuwo yakunze, Mary yumviye umutima we barakundana, baranabana.

 

Ati: “Abantu bajyaga baduseka bavuga ngo nashakanye n’umwirabura nkabareka nkirinda kwiteza ibibazo, nza no kubyara umwana umwe wavukiye amezi 8, gusa kuva icyo gihe sinabyara undi.

 

Nyuma naje kubona akazi keza ko kwigisha, birangira mbaye umuyobozi w’ikigo nakoragaho. Jake nawe yavuye mu gisirikare , abona akazi mu ruganda ahava ari kujya kuba umuyobozi ukomeye, ubundi nkajya ntumira abantu ngo baze bansure”.

 

Aba bombi batangiriye kuri zero, batangira baatukwa , babana abandi bantu batabishaka ariko nyuma bagera kuri byinshi. Mary yatangaje ko Papa we yatabarutse afite imyaka 30, ariko bamaze kwiyunga”.

 

NYUMA Y’IMYAKA 71 BAKOZE UBUKWE, BABANYE NEZA CYANE KANDI BARAKOMEYE

 

Nyuma y’imyaka 71 bakoze ubukwe, baracyakudana cyane nta kintu na kimwe, kandi inkuru Jake nawe yemeje ko babanye neza cyane avuga ko yabonye ubuzima muri Mary umugore we akunda cyane. Bakubera isomo rikomeye mu rukundo rwawe n’uwo wihebeye.

Share this: