Uncategorized

Iran yahize guhana Israel, Amerika ishinjwa gusubiramo amakosa yakoze muri Iraq

Share this:

Ambasaderi w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Vassily Nebenzia, yamaganye ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kugaba kuri Iran, ndetse ashimangira ko iki gihugu gishaka gusubiramo amakosa cyakoze muri Iraq ubwo cyayiteraga mu 2003.

Ni ingingo Ambasaderi Nebenzia yagarutseho ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, ubwo hateranaga inama idasanzwe ya Loni.

Uyu mugabo yumvikanye mu mvugo ishinja Amerika guhonyora amahame y’Umuryango w’Abibumbye, amategeko mpuzamahanga, ndetse n’amasezerano agenga iby’intwaro za nucléaire.

Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafunguye agaseke k’ibibazo kandi nta n’umwe uzi ingaruka zizakurikiraho. Amerika yongeye kwerekana ko itita ku bijyanye n’aho Isi ihagaze.”

Ambasaderi Nebenzia yakomeje avuga ko ibyo Amerika yukoze bijya gusa neza n’icyemezo, Colin Powell wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika yafashe mu 2003, atangaza ibinyoma ko Iraq ifite intwaro z’ubumara “mu gushaka impamvu yo gutera ikindi gihugu gifite ubusugire, ibyaganishije gusa abaturage bacyo mu kavuyo, mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu binyacumi, kandi bikarangira nta ntwaro n’imwe y’ubumara ibonetse.”

Aya magambo ya Nebenzia aje mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi ari i Moscow mu biganiro na Perezida Vladimir Putin, biri bwibande kuri ibi bitero bya Amerika.

Kwibasira Amerika k’uyu mudipolomate bishingiye ku bitero by’indege iki gihugu cyagabye kuri Iran mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.

Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ibi bitero bigamije gusenya ahakorerwaga intwaro za nucléaire, ndetse ashimangira ko byageze ku ntego.

Ni ibitero bisa n’ibyaje bitera ingabo mu bitugu ibyo Israel igenda igaba kuri Iran kuva ku wa 13 Kamena 2025. Byahitanye abasirikare bakuru mu ngabo z’iki gihugu barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, ndetse kugeza ubu bivugwa ko hari umugambi wo kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei.

Nubwo Iran ishinjwa gushaka guhungabanya amahoro ku Isi ikoresheje intwaro za nucléaire, iki gihugu kibyamaganira kure. Kivuga ko gishaka izi ngufu ku mpamvu z’amahoro zirimo amashanyarazi n’ubushakashatsi.

Trump yaciye amarenga yo guhindura ubutegetsi muri Iran

Nyuma y’ibitero Amerika yagabye muri Iran, Perezida w’iki gihugu, Donald Trump, yatangaje ko bigamije kuburizamo umugambi wo gucura intwaro kirimbuzi, gusa ashimangira ko nta gahunda afite yo guhindura ubutegetsi muri iki gihugu.

Ni amagambo yaje kandi akurikira ayo yari yatangaje avuga ko Amerika izi aho Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei aherereye, ariko ko nta gahunda ihari yo kumwica.

Kugeza ubu Trump asa n’uwamaze guhindura imvugo, aho yatangaje ko “ubuyobozi buriho muri Iran nibutabasha kongera kugira Iran igihugu cyiza, kuki hadashobora kubaho guhindura ubutegetsi?”

Aya magambo ya Trump asa n’avuguruza ibyatangajwe na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, ubwo bashimangiraga ko igihugu cyabo nta gahunda gifite yo guhindura ubutegetsi muri Iran, ndetse ko nta n’intambara kirimo.

Iran yasezeranyije gukomeza guhana Israel

Mu butumwa bwa mbere Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yatanze kuva yagabwaho ibitero na Amerika, yagaragaje ko abayobozi ba Israel akunze kwita abanzi b’Abayahudi bazakomeza guhanwa.

Ati “Umwanzi w’Abayahudi (ubutegetsi bwa Israel) yakoze ikosa rikomeye, yakoze icyaha gikomeye, agomba guhanwa kandi ari no guhanwa, ubu yatangiye guhanwa.”

Ubu butumwa Ayatollah yabukurikije ifoto igaragaza inyubako n’agahanga kambaye inyenyeri ya Dawidi biri gushya.

Uretse Ayatollah, ubutumwa bwo kwihaniza Amerika na Israel bwanatanzwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei wavuze ko Amerika ikwiriye kwirengera ingaruka z’iyi ntambara.

Ati “Ntawe uzi ibizaba mu gihe kiri imbere ariko icyo nta shidikanyaho ni uko ingaruka ni uko kwirengera ingaruka z’iyi ntambara biri mu ruhande rwa Amerika n’ubutegetsi bw’abanzi b’Abayahudi. Tehran izakomeza gukoresha uburenganzira ifite bwo kwirwanaho. Amagambo aheruka ya Perezida Trump no gukangisha kugaba ibindi bitero ni ukurengera gukabije.”

Undi wagize icyo avuga ku bitero bya Amerika ni Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Major General Amir Hatami.

Ati “Mu mateka yacu twagiye duhangana na Amerika inshuro nyinshi. Buri gihe uko bageragezaga kudutera bagiye babona igisubizo gikomeye. Tuzarwana, tuzarwana ku bw’ibyishimo. Dufite ibitambo byinshi byabiguyemo, ariko tuzatwana dufite imbaraga n’umurava.”

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Iran buri ku gitutu cy’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu, bakomeje kubusaba kwihorera ku bitero bya Amerika.

Amir Hussein Sabeti uri muri aba badepite yavuze ko Amerika ikwiriye kuraswa kuko nayo yinjiye mu ntambara.

Ni amagambo yashyigikiwe na mugenzi we, Hamid Rasaee wavuze ko Iran ikwiriye kurasa ku birindiro bya Amerika biri muri Arabie Saoudite.

Israel yarashe ibibuga by’indege bitandatu muri Iran, yica abasirikare 10

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyagabye ibitero ku bibuga by’indege bitandatu biherereye mu Burengerazuba, u Burasirazuba no hagati muri Iran.

Mu butumwa iki gisirikare cyashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, cyavuze ko ibi bitero byagabwe hifashishijwe drone na kajugujugu.

Mu bibuga by’indege bya Iran byarashwe harimo icya Mehrabad, Mashhad na Dezful.

Israel yavuze ko “Ibi bitero byangije inzira z’indege, ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli buri munsi y’ubutaka, indege yifashishwa mu guha izindi amavuta, indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-14, F-5 na AH-1 z’ubutegetsi bwa Iran. Igisirikare kirwanira mu kirere cyambuye Iran ubushobozi bwo guhagurutsa indege kuri ibi bibuga.”

Uretse kurasa ibi bibuga by’indege, amakuru yizewe ashimangira ko Iran yishe n’abasirikare 10 ba Iran bo mu mutwe wa IRGC.

Aba basirikare baguye mu bitero byagabwe mu Ntara ya Yazd ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.

Israel igaragaza ko kuva yatangira kugaba ibitero kuri Iran yishe abasirikare bakuru b’iki gihugu 24 ndetse n’abahanga mu bya nucléaire.

Abanyamerika batangiye kwigaragambya kubera icyemezo cya Trump

Kuva ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaye imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cya Perezida Trump cyo kugaba ibitero kuri Iran.

Ni imyigaragambyo yabereye mu mijyi nka New York, Los Angeles, Boston, San Francisco, Bend na Richmond.

Abigaragambya bagaragaza ko batewe impungenge n’ingaruka zishobora kugera kuri Amerika kubera kwinjira mu ntambara yo muri Iran.

Bashimangira ko amafaranga Amerika ishora mu ntambara ikwiriye kuyashyira mu zindi nzego zirimo ibibazo nk’uburezi n’izireba ibijyanye n’umurimo.

Share this:

LEAVE A RESPONSE