Politics

Iran yarashe ku birindiro bibiri by’ingabo za Amerika mu rwego rwo gusubiza ibitero yayigabyeho

Share this:

Iran yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar no muri Iraq, nyuma yuko icyo gihugu kiyigabyeho ibitero ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Iran yatangaje ko yagabye ibitero bya missile ku birindiro by’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere bya Al Udeid muri Qatar.

Ni itangazo Iran yatangaje ibinyujije kuri televiziyo y’Igihugu, ryari rifite umutwe ugira uti “Igisubizo cy’imbaraga kandi cyagenze neza gikozwe n’igisirikare cya Iran mu gusubiza ku bushotoranyi bwa Amerika.”

Iki gitero kibaye mu gihe Qatar yari yafunze ikirere cyayo nk’uburyo bwo kwirinda mu gihe hari ibikangisho bituruka kuri Iran ko ishobora kugabayo ibitero.

Minisiteri y’Ingabo ya Qatar yasohoye itangazo ivuga ko ubwirinzi bwo mu kirere bw’icyo gihugu bwakomye mu nkokora missile zatewe na Iran ku birindiro bya Al-Udeid, bikaba nta we byahitanye.

Iti “Turashima Imana ko ku bwo kuba maso kw’ingabo zacu n’ingamba z’ubwirinzi zari zafashwe, iki gitero nta we cyahitanye cyangwa ko kigire uwo gikomeretsa.”

Iyo Minisiteri yakomeje ivuga ko ikirere cya Qatar gitekanye ndetse n’ingabo z’icyo gihugu ziri maso ziteguye guhangana n’icyashaka kuyihungabanyiriza umutekano. Yanasabye abaturage gushaka inama ku buyobozi no kuba ari bwo babaza uko ibintu byifashe.

Iran kandi yanohereje ibisasu ku birindiro by’Ingabo za Amerika bya Ain al-Assad muri Iraq, nk’uko umwe mu bayobozi mu by’umutekano ba Iraq, utashatse ko amazina ye atangazwa, yabihamirije Associated Press

Share this:

LEAVE A RESPONSE