Iran yatangaje ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishoye mu ntambara bahanganyemo na Isiraheli ikagaba ibitero; bizagira ingaruka z’igihe kirekire.
Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko ibyo bitero ari iby’ubugome kandi bigiye kubyara akaga gakomeye.
Yagize ati: “Ibi bitero ni amahano kandi bizagira ingaruka z’ibihe byose.”
Nubwo kugeza ubu ntacyo Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei aratangaza ariko icyo gihugu cyasabye ko habaho inama idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye n’umutekano.
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bavuze ko ibitero byagabwe bitagize ingaruka zikomeye cyane nubwo ibyangijwe bitaratangazwa.
Iran itangaje ibyo nyuma y’uko icyo gihugu kigabye ibitero bikomeye mu rukerera rw’iki Cyumweru kuri site eshatu zayo zikorerwaho ibikorwa bya kirimbuzi, ndetse Perezida wa Amerika yavuze ko ibyo bakoze bigamije kuburizamo umugambi wo gukora izo ntwaro.
Trump yemeje ko ibitero byagabwe kuri site ya Fordow, Natanz na Esfahan byagenze neza cyane kandi ari intsinzi ikomeye cyane ku gisirikare cya Amerika.
Yagize ati: “Kugaba ibitero kuri site eshatu kirimbuzi za Iran byagenze neza cyane. Ni intsinzi ikomeye ku gisirikare cya Amerika kuko nta kindi gisirikare kigeze gikora nk’ibi ku Isi. Ubu ni igihe cy’amahoro.”
Ku ruhande rwa Isiraheli yo yagaragaje ko yishimiye ibyakozwe na Trump kuko bishimangira ubudahangarwa bwa Amerika n’umuhate wayo mu guhashya ibikorwa bibi bya Iran.