Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] arashinjwa ibyaha 3. Dore ibihano biteganywa kuri ibyo byaha
Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 04 Gicurasi 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwohereje mu bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid uyobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yabwiye RBA ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akekwaho ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Akaba akekwaho kuba ibi byaha yarabikoze mu bihe bitandukanye, abikorera bamwe mu bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda.
Kuwa 26 Mata 2022 ni bwo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, ukuriye kompanyi Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda yatawe muri yombi n’ubugenzacyaha i Kigali.
Ishimwe Yafunzwe nyuma y’ukwezi kumwe Miss Rwanda 2022 irangiye, yegukanwe na Nshuti Muheto Divine.
Amakuru avuga ko Ishimwe, uzwi cyane nka Prince Kid, yarezwe n’abakobwa bane (4) bitabiriye aya marushanwa ko yabakoresheje ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato (rape) gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 10-15 hakiyongeraho n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 1-2M.
Icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 5-7 , hakiyongeraho n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 1-2M.
Mu gihe icyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’umwaka 1-2, hakiyongeraho n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 100,000 -200,000.