Health Politics

Israel na Irani bikomeje gucananaho umuriro

Share this:

UPDATES: Ibisasu bya byarashwe na Iran mu ijoro ryo kuri iki cyumweru bimwe byaguye ku butaka ibindi bizimirizwa mu kirere. Icyambu cya Haifa cyongeye kwibasirwa, aho amashusho agaragaza misile ya Iran igwa kuri uwo mujyi bigakurikirwa n’inkongi.

Ku manywa Iran yohereje indege za drones ariko igisirikare cya Israel cyavuze ko zose zafatiwe mu kirere.

Mu masaha y’ijoro nibwo Iran yongeye kohereza ibisasu mu mijyi ya Israel nka Tel Aviv, Jerusalem, Haifa na Ashkelon. Ibisasu byinshi byarashwe n’ubwirinzi bw’ikirere bwa Israel ariko hari ibyo Israel yemeje ko byaguye ku butaka nko ku cyambu cya Haifa, n’ahandi hatandukanye. Urwego rw’ubutabazi muri Israel rwavuze ko ibisasu bishya bya Iran byakomerekeyemo abantu 8.

Iran imaze guhitana abantu 14 muri Israel mu bitero byibasira inyubako zituwemo, n’ibindi bikorwa remezo. Ibisasu byo ku wa Gatandatu byarashe ku ruganda ruyungurura petrol muri Israel, ku nzu z’ubushakashatsi n’ahandi.

Israel na yo yakomeje kugaba ibitero ku manywa ku mujyi wa Tehran n’ahandi hantu hatandukanye. Igisasu cyaguye kuri Minisiteri y’Ubutabera ya Iran.

Hagabwe igitero kandi ku kibuga cy’indege cya Mashhad mu Burasirazuba bwa Iran, aho Israel ivuga ko yatwitse indege igemura petrol.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasuye aho ibisasu bya Iran byaguye, avuga ko Iran izaraswa bikomeye.

Iran na yo ivuga ko Israel izahanwa cyane nikomeza kurasa kuri icyo gihugu.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za America, Donald Trump yagiranye ibiganiro na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin baganira kuri iyi ntambara ya Israel na Iran.

Iran ivuga ko ibitero bya Israel bimaze guhitana abagera kuri 224 abandi 900 barakomeretse. Muri Israel ingaruka ku buzima bw’abantu ziragabanywa no kuba hari inzogera zivuga hakimara kumenyekana ko habaye igitero, abantu bakihindira mu bwihisho akenshi buri munsi y’ubutaka.

Israel yaburiye abaturage ba Tehran kwitaza ibikorwa bya gisirikare kuko izabirasaho. Iran yasabye abaturage kujya bahungira mu misigiti.

Iran ivuga ko misile yayo yarashe ku kibuga cy’indege Ben Gurion Airport mu mujyi wa Tel Aviv, ntacyo Israel iravuga.

Igisiirkare cya Iran cyemeje ko igitero Israel yagabye i Tehran ku Cyumweru cyahitanye Umuyobozi w’Ubutasi Gen Mohammad Kazemi, Umwungiriza we Gen Hassan Mohaqiq, na Gen Mohsen Bagheri.

14h00 Nyuma y’ijoro ryo guhererekanya umuriro hagati ya Israel na Iran, Minisitiri w’Intebe wa Israel yagaragaye mu mihanda y’i Tel Aviv asura aho ibisasu bya Iran byaraye bisenye. Ibitero bya Iran byahitanye abantu 10 hirya no hino muri Israel.

Perezida wa Isreal, Isaac Herzog na we yasuye agace ka Beit Yam, mu majyepfo ya Tel Aviv nyuma yo kuraswaho na Iran.

Uyu muyobozi ashinja Iran kugaba igitero igambiriye kwica abana basinziriye, ababyeyi barokotse Jenoside ya Holocaust, abasilamu b’ahitwa Tamra, Abayahudi, Abasilamu, aba nya Israeli n’Abanya’Palestine.

Yavuze ko Israel iri mu kiriyo kandi ko irimo kurwana ngo ikureho icyago.

Ku ruhande rwa Iran, igisirikare cy’icyo gihugu IRGC cyemeje ko Israel yishe Abasirikare barwanira mu kirere 7 barimo uwari Umugaba Mukuru wabo, Amir Ali Hajizadeh, bishwe ku wa Gatanu.

Sayyid Majid Mousavi ni we wahise ugirwa Umugaba Mukuru w’Ingbo zirwanira mu kirere.

9h50 Ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru ryari ribi muri Israel no muri Iran. Muri Israel ibitero bya Iran byibasiye Tel Aviv naa Haifa. I Tel Aviv igisasu rutura cyaguye ku nyubako ndende zo guturamo mu gace ka Bat Yam gihitana abantu 6 abarenga 200 barakomereka.

Mu mujyi wa Haifa ibisasu bya Iran byarashe uruganda ruyungurura petrol ruhinduka umuyonga. Ibinyamakuru birimo Jerusalem Post bivuga ko ibitero bya Iran byahitanye abantu 10 hakomereka 250.

Israel na yo yakomeje ibitero ahantu hatandukanye, ivuga ko yibanze ku kurasa ahari ibikorwa by’inganda z’intwaro z’ubumara. Igisirikare cya Israel cyasohoye ubutuma buburira abasivile muri Iran kwitaza ahari ibikorwa by’igisirikare.

Iran yirinze kuvuga abapfuye mu bitero by’umunsi wa kabiri bya Israel. Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko ibitero bya Iran biri mu rwego rwo kwirwanaho ko Israel nihagarika ibitero byayo, Iran na yo ihagarika kuyirasaho.

Bishobora kuba bibi kurushaho, Israel iravuga ko ishyura hasi ibikorwa byose bya gisirikare bya Iran ndetse yasabye abaturage kubyitaza.

Ku wa Gatandatu 23h54 Iran na Israel byinjiye ku munsi wa kabiri wo guhererekanya ibisasu. Kuri uyu wa Gatandatu Israel yakomeje kurasa ahantu hatandukanye ku butaka bwa Iran mu gitero yise ‘Operation Rising Lion’.

Mu masaha y’igicuku Iran yagabye igitero kirimo indege za drones n’ibisasu byihuta ku muvuduko w’ijwi bigera ku 100, bimwe byasamiwe mu kirere ibindi byaguye ahantu hatandukanye muri Israel.

Iran yarashe ku cyambu cya Haifa no ku mujyi wa Tel Aviv. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Haifa bwavuze ko nta gisasu cya Iran cyahaguye, ko bagiye babona ibisigarizwa by’ibyo bisasu ahantu hatandukanye, ndets engo nta muntu wagize ikibazo muri uwo mujyi.

Urwego rushinzwe ubutabazi muri Israel, Magen David Adom rwavuze umugore yapfiriye bitero bishya bya Iran mu gace ka Galilee y’Iburengerazuba, abantu 14 bakomeretse.

Israel yari yatangaje ko abantu batatu bamaze gupfa nyuma y’ibitero bya Iran, ibyo Iran yahaye izina Operation “True Promise III” .

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko nta biganiro akeneye na America mu bijyanye no kuganira ku ntwaro z’ubumara mu gihe Israel ikigaba ibitero ku gihugu cye.

Yavuze ko ibi bitero nibikomeza Iran na yo izihorera kandi ishyizemo imbaraga.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na we avuga ko ibitero Israel igaba kuri Iran bizakomeza kugera igez eku ntego zayo zirimo gusenya ibikorwa remezo by’ahakorerwa intwaro z’ubumara, n’ahandi hantu hatandukanye.

Kuri uyu wa Gatandatu Israel yavuze ko abasirikare bakuru ba Iran bagera kuri 30 bamaze gupfa harimo abagaba bakuru b’ingabo.

Israel yarashe ububiko bwa petrol buri ahitwa Shahran ku murwa mukuru wa Iran, i Tehran.

04h13′ Igisirikare cya Iran cyarashe ibisasu byihuta kurusha ijwi bimwe bibasha kuzimirizwa mu kirere ibindi bigwa ku nyubako ku butaka bwa Israel.

Ibitero bya Israel kuri Iran bishobora gutangiza intambara ikomeye hagati y’ibihugu byombi n’akarere birimo muri rusange. Buri ruhande rurahigira kumvisha urundi, Israel ivuga ko Iran yarenze umurongo utukura mu kugaba ibitero ku nzu z’abaturage bayo, Iran na yo ivuga ko igomba guhora ku bitero bya Israel.

Nyuma y’ibitero by’indege 200 za Israel kuri Iran byanahitanye abayobozi b’ingabo za Iran n’abashakashatsi mu by’intwaro z’ubumara, Iran yabanje kohereza drones 100 muri Israel nyuma ikoresha ibisasu byihuta cyane bigamije kurasa ahantu hatandukanye harimo na Jerusalem.

Ikinyamakuru The Australian kivuga ko ibisasu bya Iran byaguye i Tel Iran hafi y’inyubako ya Ministeri y’ingabo izwi nka Kirya. Amashusho agaragaza igisasu cya Iran gisenya inyubako yegereye ibiro bikuru by’ingabo za Israel.

Akanama gashinzwe Amahoro n’umutekano ku isi muri UN kateranye, kiga kuri iki kibazo. Intumwa ya Pakistan yagaragaye inenga Israel ivuga ko nta bushishozi yakoresheje mu kugaba ibitero kuri Iran, ndetse ko ari ubushobotoranyi. Kimwe n’Ubushinwa bwamaganye ku mugaragaro igitero cya Israel buvuga ko ari ukurengera ubusugire bwa Iran.

Ku rundi ruhande amakuru avuga ko America yahaye ubutasi Israel kugira ngo ibashe kurasa kuri Iran, ndetse ibitwaro bya America byafashije Israel kurinda ikirere cyayo.

Iran yabwiye abari mu kanama ka UN ko ibitero bya Israel byahitanye abantu 78 barimo abasirikare bakuru n’abasivile, abandi 300 barakomereka.

Ku wa Gatanu saa 07h43: Israel yashyizeho ibihe bidasanzwe, isaba abaturage bayo kugendera ku mabwiriza bahabwa n’igisirikare.

Iran yohereje indege zitagira abapilote 100 kugaba igitero cyo kwihimura kuri Israel, ibi bikaba byatangajwe na Brig Gen Effie Defrin, Umuvugizi w’ingabo za Israel, (Israel Defense Forces, IDF).

Brig Gen Effie Defrin yemeje ko harimo gutegurwa uburyo bwo kurasa izo ndege.

Defrin kandi yemeje ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran yiciwe mu gitero cya Israel, kimwe n’Umuyobozi Mukuru muri Iran ushinzwe ibihe bidasanzwe.

Inkuru yabanje: Leta ya Israel yagabye igitero gikomeye kuri Iran ishaka gusenya ibikorwa by’icyo gihugu bigamije kugera ku ntwaro z’ubumara, mu bahitanywe n’igitero harimo Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran, Hossein Salami.

Iran ishinja Leta zunze ubumwe za America gufasha Israel muri iki gitero, America ikabihakana cyakora Perezida Donald Trump yavuze ko igitero cyiba yari yabimenyeshejwe.

Igitero cya Israel cyahitanye abantu batandukanye barimo abayobozi b’ingabo muri Iran ndetse n’abasivile.

BBC ivuga ko televiziyo ya Leta muri Iran yatangaje ko mu bapfuye muri iki gitero cyiswe ‘Operation Rising Lion’ (Intare ikura) barimo Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran, Hossein Salami, Gholamali Rashid, wayoboraga ikigo kitwa Khatam-al Anbiya, Fereydoon Abbasi umuhanga mu bya nucléaire, akaba yarayoboye umuryango ushinzwe ingufu za nucléaire muri Iran, na Mohammad Mahdi Tehranchi, na we ni umuhanga mu bya nucléaire yari no muri gahunda za Iran zo kugera ku ntwaro kirimbuzi.

Abandi byemejwe ko bapfuye ni Mohammad Bagheri, Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran zirwanira ku butaka, na Ali Shamkhani, akaba yari Umujyanama w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

Kugeza ubu Iran ivuga ko Israel ibona igisubizo gishaririye.

Mbere y’iki gitero Leta zunze Ubumwe za America yari zacyuye abakozi badakenewe cyane muri Ambasade yayo muri Irak, Perezida Donald Trump yari yavuze ko igihe Israel yatera Iran, hashobora kubaho kwihimura ku bikorwa bya America biri mu karere Iran irimo.

Share this:

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published. Required fields are marked *