Intambara ya Iran na Israel
Politics

Israel yarubiye, Iran irasa ibitaro bikomeye ari ko ikubita agatoki ku kandi: Intambara yahinduye isura

Share this:

Intambara ya Israel na Iran yinjiye mu munsi wa karindwi, Iran isuka ibisasu byinshi ku minjyi itandukanye ya Israel hakomereka abantu 65. Israel yabaye nk’intare bapfuye umugara yahise itegeka abasirikare gukaza ibitero bagahungabanya ubutegetsi bwa Iran.

Ingabo za Israel zatangaje ko zarashe icyanya cyatunganyirizwagamo ingufu za nucléaire cya Ark, kiri mu biliometero 250 ugana mu Majyepfo y’Iburengerazuba bwa Tehran.

Gusa Iran yavuze ko nubwo iki gikorwaremezo cyarashweho n’ibisasu biremereye bibiri nta cyangiritse gikomeye cyane.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Kamena 2025 Ingabo za Israel zari zaburiye abatuye mu bice byegereye uruganda rwa Arak ko bagomba kuhimuka kuko “kuba muhari birashyira ubuzima bwanyu mu kaga.”

Uruganda rwa Ark rukoresha amazi mu gutunganya ingufu za nucléaire, ruri mu zo Amerika yitsagaho mu biganiro bya 2015, kuko rwafasha gutunganya ikinyabutabire cya plutonium, gishobora guha Iran amahirwe ya kabiri yo gukora ibisasu bya nucléaire.

Kuva intambara yatangira ku wa 13 Kamena, Israel yarashe ibyanya bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire bitatu birimo Natanz, Isfahan na Fordow.

Iran yarashe ibisasu byinshi i Tel Aviv

Ibisasu bya missile bya Iran byarashwe mu bice bitandukanye hafi ya Tel Aviv byangiza inyubako nyinshi mu Mujyi wa Ramat Gan.

Imodoka zishinzwe kuzimya inkongi n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bihutiye kuzimya.

Ibitaro bya Ichilov byabwiye CNN ko byakiriye inkomere 10. Imijyi ya Tel Aviv na Holon na yo yaguyemo ibisasu bya Iran.

Ingabo za Israel kandi zatangaje ko Iran yarashe ibisasu bya missile birenga 10 mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kane, byangiza ahantu henshi hari inyubako zituyemo abasivile.

Abayobozi mu Ngabo za Israel bemeje ibitaro bya Soroka biri mu Majyepfo y’igihugu mu gace ka Be’er-Sheva byarashweho.

Umuvugizi wabyo yavuze ko “Turi gusuzuma ibyangiritse, harimo n’abakomeretse.”

Yavuze ko hari byinshi byangiritse bityo ko “aka kanya turasaba ko abantu bareka kuza ku bitaro.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Israel, Sharren Haskel yavuze ko iki gitero cyari kigamije kwibasira abasivile.

Ati “Iri ni ryo vuriro rikuru mu gace ka Negev kose, Isi yose ikwiriye guhaguruka.”

Times of Israel yatangaje ko abantu 20 ari bo bakomerekeye mu bitero Iran yagabye kuri Israel kuri uyu wa Kane.

Ibitaro bikomeye bya Soroka muri Be’er-Sheva byarashwe birangirika

srael yarubiye

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu bategetse abasirikare gukaza ibitero bagaba kuri Iran kuko intambara yahinduye isura.

Ati “Umutegetsi w’igitugu wa Iran yihishe mu buvumo, akagaba ibitero ku bitaro n’inyubako zituyemo abasivile. Ibi ni ibyaha bikomeye by’intambara Khamenei agomba kwishyura.”

Katz yavuze ko “Njyewe na Minisitiri w’Intebe twategetse ingabo gukaza ibitero ku hantu h’ingenzi muri Iran no ku bikorwaremezo bya Leta i Tehran, kugira ngo twikize ibibangamiye ubutegetsi bwa Israel, tunahungabanye ubutegetsi bwa Ayatollah.”

Abanya-Israel 65 bakomeretse mu munsi umwe

Urwego rushinzwe ubutabazi muri Israel rwatangaje ko abantu 65 ari bo bakomerekeye mu bitero bya missile Iran yagabye mu bice bitandukanye bya Israel ku wa 17 Kamena 2025.

Harimo batatu bakomeretse bikomeye barimo umugabo w’imyaka 80 n’abagore batatu bari mu kigero cy’imyaka 70.

Abantu babiri bakomeretse bidakanganye mu gihe 42 bakomerekejwe byoroshye n’ibisigazwa by’inzu byabagwagaho n’ihungabana riturutse ku guturika gukomeye, mu gihe abandi 18 bakomeretse ubwo birukaga bajya mu bwihisho.

Israel yemeje ko yashwanyaguje ahakorerwaga ibyageza ku ntwaro z’ubumara

Ingabo za Israel zatangaje ko mu rukerera rwo ku wa Kane, zarashe ahantu harenga 10 muri Iran harimo inyubako y’uruganda rwa Arak rukorerwamo plutonium, n’ahatunganyirizwa iby’ibanze mu gukora intwaro z’ubumara muri Natanz, ndetse n’izindi nganda zo mu bice bitandukanye.

Iran yarenze umurongo utukura

Minisitiri w’Ubuzima wa Israel, Uriel Buso yavuze ko kuba Iran yarashe ibitaro bya Soroka yarenze umurongo utukura.

Ati “Iki ni icyaha cy’intambara cyakozwe n’ubutegetsi bwa Iran.”

Iran yashakaga kurasa inyubako ikoreramo Ingabo n’ubutasi

Ibiro Ntaramakuru bya Islamic Republic News Agency yatangaje ko igitero cya missille cyagabwe mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kane cyari kigamije gusenya inyubako ikoreramo ubutasi n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Israel (IDFC4I) n’ikigo cy’ubutasi bwa gisirikare muri Gav-Yam Technology Park.

Ibiro bikuru by’izi nzego biri hafi y’ibitaro bya Soroka muri Be’er-Sheva, ariko ibitaro ni byo byangiritse gusa.

Perezida wa Israel, Isaac Herzog yahumurije abaturage bagizweho ingaruka n’ibitero byashegeshe Be’er-Sheva, Tel Aviv, Ramat Gan n’ahandi, ahamya ko mu bihe nk’ibi ari bwo bongera kwibuka ko bugarijwe kandi hari impamvu ituma barwana.

Ibitero bya Israel muri Iran byagize ingaruka zikomeye ku bikorwa remezo Inyubako nyinshi muri Israel zasenyutse Ibisasu byanyuranagamo mu gitondo cyo ku wa Kane

Israel yarashe mu cyanya cya Arak gitunganyirizwamo plutonium

Share this:

LEAVE A RESPONSE