Israel yongeye kurasa Iran
Politics

Israel yatangaje ko yishe undi musirikare mukuru wa Iran. Uko byifashe ku rugamba

Share this:

Ingabo za Israel zatangaje ko zagabye igitero ahantu hatatu hari intwaro ziremereye zari gukoreshwa mu kugaba ibitero muri Israel, umusirikare mukuru witeguraga kurasa ibisasu bya missile na we ahita apfa.

Urugamba hagati ya Israel na Iran rwinjiye mu munsi wa munani ibisasu binyuranyuranamo buri munsi.

Ingabo za Israel mu gitondo cyo ku wa 20 Kamena 2025 zatangaje ko zarashe ahantu hatatu hari hagiye kurasirwa ibisasu muri Iran na byo zirabyangiza.

Itangazo rivuga ko “umusirikare witeguraga kubirasa na we yarashwe”.

Ku rundi ruhande Israel yavuze ko yarashe ibikorwaremezo byinshi by’ingabo za Iran harimo n’ahakorerwa intwaro za missile ziremereye n’ahakorerwa ubushakashatsi ku bijyanye n’ingufu za nucléaire.

IDF iti “Ibyanya by’inganda zikora ibisasu bya missile byinshi byagabweho ibitero. Ibi byanya byubatswe mu myaka myinshi ishize ndetse ni byo byari izingiro ry’imbaraga za Minisiteri y’Ingabo ya Iran.”

Ibi bitero byo mu ijoro rishyira ku wa Gatanu byakozwe n’indege za gisirikare 60.

Iran yongeye kurasa muri Be’er-Sheva

Ingabo za Iran zarashe mu Mujyi wa Be’er-Sheva ahakorerwa ibikorwa by’ikoranabuhanga. Ni inshuro ya kabiri uyu mujyi wibasirwa n’ibitero kuko no ku wa 19 Kamena 2025 Iran yarashe ibitaro bya Soroka biri muri uyu mujyi.

Urwego rushinzwe ubutabazi muri Israel, Magen David Adom, rwatangaje ko mu bikorwa byakozwe habonetse abantu batandatu bakomeretse.

Amashusho yashyizwe hanze yerekana ko inyubako yarashweho yangiritse igice gito, n’imodoka nyinshi zatwitswe

Nyuma y’iki gitero kandi habonetse umuriro mwinshi impande y’inyubako ikoreramo sosiyete ya Microsoft muri Be’er-Sheva.

Ingabo za Israel zatangaje ko zashwanyagurije mu kirere ibisasu byinshi byarashwe na Iran muri Be’er-Sheva n’ahandi.

Share this:

LEAVE A RESPONSE