Kate Bashabe akomeje guca ibintu nyuma yo gusimbuka ahareshya na Km 3.9 avuye mu ndege
Umunyamideli Kate Bashabe umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera uburanga n’ikimero bivugisha benshi yongeye gutangarirwa na benshi kubera amashusho yamugaragaje asimbuka mu kirere ibintu avuga ko nawe kuri we abifata nk’igitangaza kuko ari ubwa mbere yarabigerageje.
Ni mu mashusho Kate Bashabe yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram amugaragaza yishimye mu buryo busasanzwe ndetse nawe avuga ko ari ibintu yishimiye cyane ku buryo uwamuha kubisubiramo inshuro ibihumbi yabikora atazuyaje.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Kate yavuze ko yasimbutse ahantu harehare mu mateka ye ati”Nasimbutse ahantu harehare mu mateka yanjye hareshya na metero ibihumbi 3.9(13,000 Feet) hejuru y’ikirwa cya Palm Jumeliah byari agatangaza”.
Nyuma yayo mashusho n’ubutumwa yanditse mu bamukurikirana banditse ubutumwa bagaragaje ko bamwishimiye ndetse ko ibyo yakoze ari ibintu by’agatangaza bitapfa gukorwa na buri mukobwa wese kubera ko biteye ubwoba.
Abandi nabo bamwifurije gukomeza gutera imbere ndetse bamubwira ko ari iby’agaciro gukomeza kwiga no kugerageza ibintu bishya ndetse hari n’uwavuze ko yari akwiye kwinjira mu ggisirikre kubera umuhate afite.
Kate Bashabe ari kubarizwa i Dubai aho yagiye kwishimira ubuzima ndetse akomeje kuhagirira ibihe byiza.
Kate ni umwe mu banyarwandakazi bakunzwe ndetse banakurikirwa cyane ku mbugankoranyambaga ikindi akaba ari mu batunze agatubutse.