Polisi ya Kenya iri guhata ibibazo abantu batatu nyuma y’ibyabaye aho umugabo yateye urukweto Perezida William Ruto mu Kuria y’Uburengerazuba, mu Ntara ya Migori.
Ibi byabaye ubwo Ruto yagezaga ijambo ku baturage bo mu gace ka Kehancha kuri iki Cyumweru gishize, itariki 4 Gicurasi 2025.
Polisi yavuze ko iperereza rigikomeje kandi ko hagikurikiranwa abandi bakekwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko abo batatu bafashwe mu rwego rwo gukora iperereza ryimbitse ngo hamenyekane niba ari igikorwa gisanzwe cyangwa se cyari mu rwego rwo gushaka guhungabanya umutekano wa perezida nkana.
Iperereza ry’ibanze ngo ryerekana ko ibyabaye bishobora kuba byihishwe inyuma na politiki kandi byateguwe mbere y’uruzinduko rwa Perezida.
Iyi nkuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya ivuga ko ibyabaye byahungabanyije gato ijambo rya Perezida wari mu ruzinduko i Migori.
Video ngufi y’amasegonda atanu yashyizwe ahagaragara yerekana igihe umuntu wari uri mu mbaga y’abumvaga Ruto ubwo yagezaga ijambo kuri rubanda, atera urukweto, rugana ku mutwe wa Ruto.
Perezida Ruto yagerageje gukinga urukweto ubwo rwamugwagaho.
Abashinzwe umutekano wa perezida bahise bihutira kujya kuri stage, maze inama irahagarara mu minota mike.
Itsinda ry’abashinzwe umutekano ryahise ritangira gusunika imbaga y’abantu bari hafi aho nubwo perezida yabasabaga kubihagarika.
Leave a Reply