Kigali: Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byongeye kuzamuka

Share this:

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi ari 1609 Frw ivuye kuri 1460 Frw.

 

Ni mu gihe mazutu yo litiro yashyizwe ku 1607 Frw ivuye ku 1503 Frw.

 

Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko Guverinoma yatanze nkunganire ya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ibiciro bitazamuka bikabije.

 

Leta iyo idashyiramo nkunganira igiciro cya mazutu cyagombye kuba cyageze ku mafaranga 1757 kuri litiro, kikaba cyari kuba cyiyongereyeho amafaranga 254 ugereranyije n’igiciro dufite uyu munsi. Ni mu gihe igiciro cya litiro ya Lisansi cyakabaye kigera ku mwafaranga y’u Rwanda 1767 kikaba cyari kuba cyiyongereyeho amafaranga 307.

 

Yagize ati; “Nkunganire yashyzwemo kugira ngo ingorane zishobora kugera ku buzima busanzwe na zo zitabaho nk’uko n’ubushize byagenze.” Mu mezi abiri ashize Leta yari yatanze nkunganira y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 13.”

 

Yanatangarije RBA ko ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bitazamurwa n’izo mpinduka zibaye mu biciro bishya.

Share this: