Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo, ryakuye abarwanyi baryo mu Mujyi wa Walikale mu gushyira
mu bikorwa ibyo ryari ryemeje ku wa 22 Werurwe 2025.
Iri tangazo ryavugaga ko iri huriro rigiye gukura abarwanyi muri uyu mujyi no
mu bice biwukikije kugira ngo ibiganiro by’amahoro byateganyijwe hagati yaryo
na Leta ya RDC bizabe mu mwuka mwiza.
Bitewe n’ibitero bya drones ihuriro ry’ingabo za RDC ryari rikomeje kugaba
ku birindiro bya AFC/M23 no ku baturage mu bice igenzura, tariki ya 24 Werurwe
ryatangaje ko ryabaye riretse gukura abarwanyi mu Mujyi wa Walikale no muri ibi
bice.
Mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira uwa 2 Mata, abarwanyi ba AFC/M23 batangiye
kuva mu Mujyi wa Walikale no muri ibi bice. Icyo gihe nta mirwano yabaye kandi
iri huriro ntiryatangaje impamvu yatumye rifata iki cyemezo.
Guhera mu gitondo cyo ku wa 3 Mata, Ingabo za RDC n’abo mu ihuriro ry’imitwe
yitwaje intwaro ya Wazalendo bagaragaye bifotoreza mu Mujyi wa Walikale, bamwe
mu Banye-Congo batangaza ko AFC/M23 yashyizweho igitutu, iwuvamo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko abarwanyi b’iri huriro
bavuye mu Mujyi wa Walikale no mu bice biyikikije mu rwego rwo kubahiriza
icyemezo bafashe tariki ya 22 Werurwe.
Yagize ati “AFC/M23 iramenyesha Abanye-Congo ko bitandukanye n’ibiri
gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, twashyize mu bikorwa icyemezo twafashe cyo
gukura ingabo muri Walikale no mu bice biyikikije, kigaragara mu itangazo
ryagenewe abanyamakuru.”
Kanyuka yaburiye ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ko niryongera kugaba
ibitero, aba barwanyi bazawusubiramo, ati “Ingabo za Leta ya Kinshasa
nizikomeza ubushotoranyi, zikagaba ibitero ku basivili mu bice tugenzura no ku
birindiro byacu, iki kimenyetso cy’ubushake kizakurwaho, dusenyere ikibi aho
gituruka.”
AFC/M23 ikuye abarwanyi bayo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biyikikije
mbere y’uko ihurira na Leta ya RDC mu biganiro bizabera muri Qatar tariki ya 9
Mata.
Leave a Reply