M23 yatangaje ko igiye gushyiraho ingamba zikomeye nyuma y’uko ubutegetsi bwa RDC bwishe abantu 10 mu bice igenzura

Share this:

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ku itegeko ry’ubutegetsi bwa Kinshasa
abagizi ba nabi, bishe abantu 10 bo mu muryango umwe barimo abana n’abagore,
igaragaza ko itazakomeza kwihanganira ibikorwa bibisha nk’ibyo ndetse ko igiye
gushyiraho ingamba zikomeye zikumira bene ubwo bwicanyi.

AFC/M23 yatangaje ko abo baturage bishwe mu ijoro ryo ku wa 04 rishyira ku wa
05 Mata 2025, bicirwa mu gace ka Kanzana ko muri Teritwari ya Nyiragongo ho
muri Kivu y’Amajyaruguru.

M23 yavuze ko abo bagizi ba nabi bakoze ayo mahano bifashishije uburyo
AFC/M23 yashyizeho bwo koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ingendo ku baturage,
binyuze mu gufungura imihanda iherereye mu bice igenzura.

Itangazo ryanyujijwe kuri X n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki Lawrence
Kanyuka rirakomeza riti “Ubu bugizi bwa nabi bwateguwe bigizwemo uruhare na
Kinshasa bugamije guhindanya isura ya AFC/M23 mu buryo bw’ubugwari.”

AFC/M23 yaburiye ubutegetsi bwa RDC n’ingabo zayo ku bijyanye n’ibi bikorwa
by’ubugizi bwa nabi, igaragaza ko uko byagenda kose igomba gufata ingamba
zikomeye zijyanye no kurwanya ibyo bikorwa no kunesha ababigizemo uruhare.

Iri huriro rirwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bimwe na Kinshasa,
ryagaragaje ko ubwo bwicanyi bukomeje kubangamira gahunda yo kwimakaza amahoro
muri iki gihugu nk’uko yemejwe n’imiryango itandukanye yaba iy’Akarere na
Afurika muri rusange.

Itangazo rirakomeza riti “Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi bihonyora
gahunda yo gushyiraho agahenge yatangijwe na AFC/M23 ubwayo.”

AFC/M23 yagaragaje ko igikomeye ku muhati wayo wo kurinda no kurengera
abasivili ariko inagaragaza ko ikirajwe ishinga no guharanira amahoro arambye
muri RDC.

Ku wa 04 Mata 2025 AFC/M23 nibwo yakuye abarwanyi bayo mu Mujyi wa Walikale
mu gushyira mu bikorwa ibyo ryari ryemeje ku wa 22 Werurwe 2025.

Byakozwe kugira ngo ibiganiro by’amahoro byateganyijwe hagati yaryo na Leta
ya RDC bizabe mu mwuka mwiza.

AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biyikikije mbere
y’uko ihurira na Leta ya RDC mu biganiro bizabera muri Qatar tariki ya 9 Mata
2025.

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *