Mu marira menshi Cristiano yavuze ku gikombe cy’isi ashobora kuba akinnye bwa nyuma
Cristiano Ronaldo yaraye yeruye agira icyo avuga nyuma y’aho Portugal isezerewe mu gikombe cy’Isi, ndetse bitanga amarenga ko ashobora kutazongera kuyikinira mu buryo bukomeye.
Amagambo yuzuye agahinda n’amarira, yagarukaga ku rugendo rw’igikombe cy’Isi uyu mugabo w’imyaka 37 yanyuzemo, binatanga isura ko icyo muri Qatar aricyo cya nyuma.
Ronaldo yavuze ko guhesha ikipe y’igihugu igikombe cy’Isi zari zo nzozi ze, ariko birangiye bitamuhiriye. Yagize ati “Kwegukana igikombe cy’Isi ndi kumwe na Portugal zari zo ndoto zanjye nyamukuru. Mu by’ukuri negukanye ibikombe bitandukanye ndi kumwe na Portugal, gusa gushyira izina ry’igihugu cyanjye ku gasongero ka ruhago, nizo nzozi nyamukuru nari mfite.”
Ronaldo avuga ko yarwanye bishoboka ariko bikanga. Ati:”Narabirwaniye, narwanye bikomeye kuba mu bikombe by’Isi 5 nakinnye mu myaka isaga 16 ndi kumwe n’abakinnyi bakomeye batandukanye ndetse n’abafana bacu, ariko ntabwo byakunze. Nasize buri kimwe mu kibuga, nta munsi n’umwe nigeze nshika intege mu kurwanirira igihugu cyanjye, kandi nta munsi n’umwe nigeze mpagarika inzozi zanjye.”
Ronaldo mu 2006 ubwo yakinaga igikombe cy’Isi cye cya mbere
Ronaldo yashoje avuga ko ibyo byose byashyizweho akadomo n’umukino wa Maroc. Ati “Mu buryo bubabaje, ejo izo nzozi zose zageze ku iherezo. Ntabwo umutima wahita ubisobanura neza, gusa ndashaka ko buri wese amenya ibi; ibyinshi byaranditswe, ibyinshi byaravuzwe, gusa intego yanjye ku gihugu cyanjye ntabwo yigeze ihinduka, nzahora ndwanira igihugu cyanjye.
Biragoye gukomeza kuvuga ibi, ariko ndashimira igihugu cyanjye, Qatar yakiriye imikino, ubu igihe nicyo kigiye kuba umujyanama mukuru, ndetse kikemerera buri umwe kuzandika amateka ye.”
Mu 2018 nabwo yaragerageje ariko amahirwe aranga
Ronaldo w’imyaka 37 yakiniye Portugal kuva mu 2003, akaba amaze kuyikinira imikino 196 ayitsindira ibitego 118, bivuze ko imikino y’igikombe cy’Isi cya 2026 izasanga afite imyaka 41 y’amavuko.
Mu 2010 nabwo muri Afurika y’Epfo yari yakomanze yanga gukingurirwa
Ronaldo bisa n’aho kwirukanka mu kibuga aharanira inyungu z’ikipe ye byageze ku musozo