Musanze: Umusore wari umwarimu yiyahuye kubera umukobwa bakundanaga

Share this:

Kuri uyu wa Gatatu, abaturage batunguwe n’umusore w’imyaka 27 witwa
Harerimana Pascal, wari umwalimu wigisha mu mashuri abanza basanze amanitse mu
mugozi yapfuye bagakeka ko yiyahuye.
 

Uyu mwalimu wabaga mu murenge wa Muko, Akagali ka
Cyogo, Umudugudu wa Kabere mu karere ka Musanze, wigishaga muri E.P Mubago mu
murenge wa Nkotsi, bikekwa ko yiyahuye kubera ko umukobwa yakundaga yamwanze.
 

Amakuru avuga ko uwamubonye bwa mbere ari Umwarimu
bakodeshaga mu gipangu kimwe,wahamagawe n’umukobwa wakundanaga na Nyakwigendera
amusaba ko yajya kumumurebera ngo kuko yaramaze kumusezeraho amubwira ko agiye
kwiyahura.
 

Uyu ngo yafashe icyo cyemezo nyuma yo kuvugana
n’uyu mukobwa bari bamaze iminsi bari mu rukundo wo mu Karere ka Rubavu,ari naho
uyu musore akomoka, amubwira ko agiye kwiyahura kubera ko yamwanze.
 

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Claudien NSENGIMANA
, yavuze ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyateye mwarimu kwiyahura.
 

Ati “Kugeza ubu amakuru yuko yaba yiyahuye
twayamenye, yari acumbitse mu Murenge wa Muko , icyaba cyamuteye kwiyahura
ntabwo turakimenya.”
 

Meya Nsengimana yongeraho ko iperereza riri gukorwa
gusa ko hari ibivugwa ko umukobwa yaba yamwanze ariko umuntu atabihamya
nk’ukuri.

 

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *