Nawe nushingira kuri ibi bintu uhitamo uwo muzabana nk’umugore cyangwa umugabo uzamenye ko wibeshye cyane
Urubyiruko rw’ubu rwibaza ibibazo byinshi kubyerekeye urugo cyangwa ubuzima bw’urushako, ibyo bigatuma bagira byinshi bashingiraho bajya guhitamo abo bazabana nabo muri ubwo buzima bw’urushako cyane ko baba babutegerezanyije amatsiko menshi.
Ese wowe ushingira kuki ugiye guhitamo uwo muzabana? Ni ryari se wumva ko ukwiye gufata icyo cyemezo? Ibi ni ibibazo byakwibazwa cyane cyane n’inkumi n’abasore.
Reka duhere ku kibazo cya mbere turebe bimwe mu byo bamwe mu basore n’inkumi bagenderaho bahitamo abo bazabana nabo kenshi babona kimwe muri byo bagahita banzura ko bazagira urugo rwiza:
1. Uburanga: Aha usanga inkumi n’abasore bavuga bati ‘’wa mubonye, arakeye, wagira ngo yariremye,…… kureba uburanga si ikosa ariko nta bwo ari ibyo gushingiraho kuko ubikoze waba wubakiye ku musenyi, uburanga burashira kubera wenda yabyaye akabyibuha, haba impanuka,..
2. Amateka (background): Usanga bavuga bati ‘’uriya musore/umukobwa afite amateka meza aho yize, aho yakoze ndamuzi neza ntacyambuza ku musanga.’’ Ni byiza kureba ibi ariko si ibyo gushingirwaho kuko amateka arahinduka, umuzi atarashaka ataragira inshingano nyinshi z’urugo, ibyo byahinduka ugasanga wa mugabo/umugore washatse siwe mubana mu rugo.
3. Kwiyubaha : Yooo, uzi ukuntu yiyubaha mu bintu byose akihesha agaciro abantu bose barabivuga!!wibuke ko mu babivuga nta numwe ba bana mu buzima bwa buri munsi, mu cyumba kimwe, mu bibi n’ibyiza.
4. Imico: burya umuntu akura agwiza ingeso, umuzi kw’ishuri mu kazi, ku rusengero aho hose nawe aritwararika ku buryo utakwemeza ko imico ari myiza100%
5. Amashuri yize, icyubahiro:Uriya yize neza kandi yiga menshi, amashuri yize azatuma atunga kandi yubahwe, n’iyo ntagira akazi ake kadutunga, ntabanye n’umusore/umukobwa nk’uriya nakwiyahura, hahahahaha. Hari benshi bafite ibyo ariko batanejejwe n’ingo barimo. Hubaka umutima ntihubaka amashuri. (Yobu 28:28)
6. Umuryango: Kubana nuvuye mu muryango ukomeye ntibivuze ko bazagushyingirana n’ubutunzi, icyubahiro, amahoro, n’igitinyiro by’umuryango we! bazagushyingira umuhungu/umukobwa wabo ariko ubutunzi bwabo n’ibindi bazabigumana.
7. Ubuntu: Uti ‘’azi gutanga no kwitanga,’’ akenshi ubwo buntu buba bwihishe inyuma ya mpa nguhe, none se niba ari kurambagiza cyangwa kurambagizwa icyo atakora ni iki?
8. Ubuzima bwiza: Nkunda ko atarwaragurika, niyo mwaba mutagira ubwingizi nta kibazo (stress) yagutera, menya ko umubiri uhinduka!!
9. Kuganza: Umva nikundira ukuntu yemeza bakamwubaha! uzi kumubona ari gutanga ikiganiro ubona ntawunyeganyeza, umva urwo rugo rwaba rwubashywe kabisa! uyu munsi niwe ejo ni abandi! none se uzahora wubakana n’abaganza?
10. Ugira ineza: Uzi umpuhwe ze?niyo abonye umuntu ubabaye nawe biramubabaza cyane! kugira impuhwe ni byiza ariko ntiwabishingiraho.
11. Ukunda: Waba uzi umuntu ushaka uwo bazabana bahura akamubwira ati ‘’numva nta gukunda’’, uri na mubi ariko wemeye twabana! hahaha aba byaba byakomeye, hagize umuntu wakwemera gusanga umuntu nk’uwo. Urambagiza cyangwa urambagizwa aba ari uw’igikundiro, ni ururabo rw’igihe gito kuko iyo uruteguye iwawe wamaze kurumenyera ntabwo uba ukibona impumuro yarwo, birahimduka. Ibihinduka rero ntabwo twabishingiraho.
12. Ujijutse kandi ukuze: Hari bahungu/abakobwa bafite igihagararo cy’ubukure kandi mu mutwe ari ingimbi n’abangavu. Imana yonyine niyo yapima ubukure kuko ireba aho twe tutareba.
13. Umunyeshuri nishyirira kuri gahunda : Uti ‘’sha njyewe uriya niwe wanshyira kuri gahunda!none se agira isuku hehe?mu muhanda?mu kazi?mu rugo?ahp hose muhura yakwiteguye, wari wamubona mu gikoni,avuye guhinga, yarwaye? ibi ni igice cyibyo ashaka ko ubona,wasanga ashyirab abintu kuri gahunda ariko wowe ukamunanira kandi wend anta mpano yo kwihangana agira! ati abatareba aho ndeba ntitugendana,icyo warambagije kikakuviramo igikomere.
14. Uwizera ejo hazaza: Umukunzi wanjye iyo avuga ejo hazaza ugira ngo yamaze kuharema! Nonese ibyo avuga nibidasahora? Nacuruza agahomba? Nakora impanuka agahagarara ku kazi?urugo rwubutse kuri ejo hazaza ubwo rufite urufatiro? Ibyiza biri imbere ariko bitegurwa uyu munsi! Inzozi z’umukunzi wawe zishobora kutaba ukuri.
15. Ugira ibakwe: Ubona ukuntu anyaruka muri byose di! Wasanga agira ibakwe mu gukunda abandi batari wowe, mu mujinya, gufuha,..
16. Utuje : Agwa neza kuko ari kukurambagiza atabikoze wamubenga, nta mugabo cyangwa umugore bigeza babana mu bihe bikomeye .Urugo si akazi ujyaho ejo wakarambirwa ukakavaho, kandi mu rugo ntihaba abagabo/abagore benshi ku buryo iyo umwe akurambiwe umureka ugafata undi. Urugo ni ubucuti bukomeye bukeneye izindi mbaraga zitari ubugwaneza gusa
17. Ushyira mu gaciro: Kumva imyanzuro afata mu kazi, mu rugo iwabo, mu ncuti,..Ubwirwa ni iki inyungu yari abifitemo? mu rugo ashobora kutabikora kuko hari igihe byabangamira inyungu ze akabireka.
18. Uyobowe n’Umwuka: Aha abenshi bahagera bananiwe barushye kubera irari ry’amaso n’umubiri ku buryo bahahita bigendera ntibabihe agaciro. Arasenga nyine ntakabya cyane, ntasakuza nkatwe. Uba wamaze guhitamo ukabyima agaciro.
19. Uwumva vuba ibintu: Ushobora gusanga yumva vuba muri byose n’amazimwe ayumva vuba.
20. Uwitanga: Mu rugo ukeneye ko yibwiriza akitangira gukora iki?Mu rugo se azitanga cg azuzu inshingano ze!Kwitanga birira aho bigarukira kuko mu rugo si ukwitanga ahubwo ni ukuzuza inshingano zawe.
21. Umunyabwenge: Mu isi byose birashoboka! Ubwenge buhinduka ubupfapfa n’ubupfapfa bugahinduka ubwenge.
22. Ugifite imbaraga: Uti ‘’imbaraga afite zaca agasuzuguro mu rugo, sinshaka urugo ruvogerwa.’’ Azahora ari umusore se ntazakura? Imbaraga zo ku kurinda zazavamo nizo kugukubita wazajya he? Imbaraga zubaka urugo ni iz’Umwuka Wera si iz’umuntu.
Ni byiza kurambagiza ureba ibi byose ariko ukibuka ko umuranga w’ukuri ari Imana. Mu gihe urambagiza cyangwa urambagizwa senga cyane kugirango Imana izakuyobore kandi igucire inzira mu byo ukora byose. Ikindi wibuke ko nta muntu w’intungane ubaho bityo witegure ko hari ibyo ugomba kuzihanganira mu rugo rwawe kandi ko ibyo ubona mu irambagiza(irambagizwa) atariko bizaguma 100% nimugera mu rugo.