Ndagijimana yibye avoka 20 ategekwa kujya kwisobanura mu buyobozi gusa ibyaje kumubaho ni agahomamunwa

Share this:

Umugabo w’imyaka 37 utuye muri komini Kabarore mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yanze kwitaba ubuyobozi kugira ngo yisobanuro ku kirego cyo kwiba avoka, ahitamo kwimanika mu kagozi arapfa.

Ndagijimana Celeus, wari ufite imyaka 37, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 11 Ugushyingo ni bwo byari byitezwe ko agomba kuburana n’umuturage wamushinjaga kumwiba avoka 20 yibye kuwa Kane Tariki ya 10 Ugushyingo 2022.  Abaturage batunguwe no kumenyeshwa ko uwo mugabo amaze gupfa yimanitse mu giti.

Ndagijimana Celeus yari yaraye amenyeshejwe ko agomba kwitegura kwitaba mu buyobozi ahitwa Ruhororo muri komini Kabarore mu Burasirazuba bw’intara ya Kayanza, ariko aho kwitaba kugira ngo yisobanuro ku kirego cyo kwiba avoka yamanuye mu giti cy’umuturage, yazindutse yiyahura akoresheje ikiziriko, basanga amanitse mu giti cy’avoka.

Amakuru avuga ko abayobozi ba zone Jene, bategereje Ndagijimana bakamubura bajya kumureba aho yari atuye, basanga yiyahuye amanitse mu mugozi yahambiriye mu giti cy’avoka mbere yo kwimanika.

Inkomoko :Radio Ubuzima 

Share this: