Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ikoranabuhanga, NordVPN, bwagaragaje ko 53.4% by’abatuye Isi bagirwaho ingaruka no gukoresha telefone mu bwiherero, u Buhinde bukiharira miliyoni 750 z’ababaswe n’uwo muco.
Umuganga mu bitaro bya Gleneagles muri Mumbai, Dr Manjusha Agarwal, yavuze ko gutinda wicaye mu bwiherero [Toilet] byongera ibyago byo gukwirakwiza no kurwara indwara ifata mu kibuno bakunze kwita karizo [hemorrhoids].
Mu gihe bamwe bumva ko ubwiherero ari ahantu ho kwikoza ukagaruka bwangu, abandi bahafata nk’ikibuga cyiza cyo kwicaramo, ugasura imbugankoranyambaga nka Instagram, TikTok, n’izindi.
Iyi migirire ituma ‘rectum’ yangirika. Rectum ni igice kibika imyanda nk’amazirantoki mbere yo gusohoka. Bizamura bagiteri zitera imitsi yo mu gice cy’ikibuno kikabyimba, umuntu yakwituma akava amaraso.
Umuganga w’inzobere muri laparoscopic surgery muri Hitech Hernia Centre, Dr Rajeev Premnath, yongeraho ati: Imiterere y’intebe y’ubwiherero ishobora gutuma ikibuno giteberamo cyane, kikegera umwanda ku buryo umwanda ushobora gutarukira uri mu bwiherero.
Dr Agarwal we avuga ko umuntu atakagombye kurenza iminota 7 yangwa 10 mu bwiherero.
Ati “ Abantu benshi bamara iminota 30, 45 cyangwa bakayirenza. Iminota 7 cyangwa 10 irahagije”.
Dr Premnath ati “Ntukajye mu bwiherero uhagaritse umutima. Gerageza kutarenza iminota 5. Niba kwituma bidakunda, vamo bwangu ugaruke bigushobokera”.
Bivugwa ko bitewe n’imiterere y’ubwiherero, ushobora kwangiza inzira y’igogora bitewe no guhina amavi cyane cyangwa gusutama igihe kirekire.
Dr Agwaral yongeye hushimangira ko kujya mu bwiherero uri gukoresha telefone ari amakosa akomeye.
Ati “Kujyana telefone mu bwiherero ni ikosa rikomeye kuko iragutinza. Ibi bishobora gutera indwara nka gastroenteritis, cholera, typhoid na hepatitis.”
Leave a Reply