Umupasiteri yararanye umugore amupfiraho
Entertainment Health

Nyaruguru: Pasitoro yacyuye umugore w’undi mugabo ngo amurarane birangira amupfiriyeho

Share this:

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje rwataye muri yombi Umupasiteri usanzwe ari n’Umuyobozi ushinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.

Yatawe muri yombi ku wa 15 Kamena 2025.

Umuvugizi w’Urwego wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko uyu mugabo akekwaho iki cyaha nyuma yo gusurwa n’umugore bararanye akaza gupfira mu nzu ye.

Ati “Nibyo rwose, yatawe muri yombi. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ku wa 13 Kamena 2025 uyu mupasiteri wari usanzwe ari n’umuyobozi mu murenge w’iwabo yatangiye gukurikiranwa nyuma y’uko asuwe n’umugore akaza gupfira iwe ndetse n’umurambo ugasangwa mu nzu ye.”

Kugeza ubu uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe umurambo wajyanywe gupimwa, kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Ku rundi ruhande amakuru IGIHE yamenye ni uko nyakwigendera yari yagiye gusura uyu mupasiteri cyane ko bari baziranye kuva kera, dore ko uyu mugabo yari umwarimu unabwiriza ijambo ry’Imana i Nyagatare aho uyu mugore wari wamusuye yari yarashatse.

Uwaduhaye amakuru avuga ko nyakwigendera yari yasuye uyu mu pasiteri ararayo, bukeye umugabo ajya ku kazi nk’ibisanzwe ngo atashye ahagana Saa 17:00 asanga umugore yikingiranye mu nzu agerageje kwinjira, asanga yapfuye.

Ni uko umupasiteri wari wararanye n’umugore wamusuye yisanze akurikiranyweho ubwicanyi. Ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Share this:

LEAVE A RESPONSE