NESA: Abanyeshuri mu byiciro bitandukanye baratangira ibizamini bisoza umwaka wa 2023/2024
•
Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ibizamini bya leta no kugenzura amashuri ’NESA’, kuri uyu wa mbere yatangaje ko abanyeshuri barenga ibihumbi 200 ari bo bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu byiciro binyuranye. Abanyeshuri baratangira ibizamini kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024 ni abiga mu cyiciro…
Muri Uganda hari kubera imishyikirano hagati ya M23 na RDC
•
Guhera kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko i Kampala muri Uganda hari kubera imishyikirano ihuza abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amakuru Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yahakaniye ku rubuga nkoranyambaga X, asobanura ko ubutegetsi bw’igihugu cyabo budashobora gushyikirana n’abo mu mutwe yise uw’iterabwoba. Nubwo…
Igitera kuribwa amenyo igihe uriye cyangwa unyoye ibikonje
•
Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku…
Ibintu by’ingenzi wamenya kuri Kamala Harris ushobora kuba umugore wa mbere uyoboye Amerika
•
Kamala Harris w’imyaka 59 ahabwa amahirwe yo kuba yayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora abura amezi 4 akaba mu gihe byaba bibaye bikaba byaba ari amateka avuguruye ku bari n’abategarugori ariko na none no kubirabura b’abanyamerika. Ubu ingingo igezweho mu binyamakuru byose ku Isi kandi mu bisata bitandukanye ni igaruka ku kwikura…
CECAFA: Uko byagendekeye Arsene nyuma yo guhusha penaliti yatumye APR FC irata igikombe
•
Tuyisenge Arsene avuga ko akimara guhusha penariti mu mukino ya CECAFA Kagame Cup yananiwe kwiyakira ariko umuryango wa APR FC ukaza kumuba hafi. Tuyisenge Arsene rutahizamu wa APR FC, ni we wahushije penariti yatumye APR FC ibura igikombe cya CECAFA Kagame Cup cyaberaga muri Tanzania, mu mukino wa nyuma wabaye ku cyumweru gishize aho…
Inkindi Aisha yasabye imbabazi nyuma yo gutuka bagabo batari muri CTU ko ari amagweja n’ibimonyo
•
Umukinnyi wa filime, Inkindi Aisha, yasabye imbabazi abagabo ‘yatutse’ nyuma y’iminsi agarukwaho kuri X, ibi bikaba bituruka ku magambo yavuze agaragaza ko umuntu watoranyije abasore bari mu Ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba mu Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) yasigaje abandi b’imburamumaro yagereranyije n’ibimonyo n’amagweja. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Inkindi yagize ati…