Ukraine yahishuye umubare w’abasirikare bayo bamaze gupfira mu ntambara irwana n’Uburusiya
•
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky avuga ko abasirikare 31,000 ba Ukraine bamaze kwicirwa mu gitero gisesuye Uburusiya bwagabye ku gihugu cye. Zelensky yavuze ko atatanga umubare w’abamaze gukomereka kuko ibyo bishobora gufasha igisirikare cy’Uburusiya mu gukora igenamigambi. Ubusanzwe, abategetsi ba Ukraine ntibatangaza ku mugaragaro imibare y’abasirikare bapfuye cyangwa abakomeretse, ndetse andi magereranya ashyira uwo…
Umugeni yashyiriye abo kwa Sebukwe Cake agendesha amavi: Video
•
Umugeni ari guca ibintu nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga,azenguruka apfukamye mu cyumba cyabereyemo ubukwe ashyiriye abo kwa sebukwe umutsima [keke] wo kurya. Muri videwo yafatiwe mu birori by’ubukwe, umugeni agaragara agenda apfukamye muri salle yabereyemo ubukwe bwe,ajyaniye umutsima wo kurya abo kwa nyirabukwe bari bategerereje ku meza yari ku rundi ruhande rwa salle.…
Nyabugogo: Umugabo yiyahuriye ku nyubako izwi nk’Inkundamahoro
•
Umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 y’amavuko, yiyahuriye mu nyubako izwi nko ku Nkundamahoro iherereye Nyabugogo, akubita umutwe hasi ahita apfa. Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Gashyantare 2024 mu Mudugudu wa Akabeza, Akagari ka Kimisagara ho mu Murenge wa Kimisagara. Ubwo uyu mugabo yagwaga hasi…
The Ben yatunguranye mu gitaramo cya Rema
•
Mugisha Benjamin [The Ben] uherutse gutaramira muri Uganda kuri Saint Valentin, yongeye kuhataramira mu gitaramo cya Rema Namakulah bafitanye amateka mu muziki. Mu mpera za 2023 ni bwo Rema Namakulah yatangaje ko azakorera igitaramo Melodie Of Love kuri Hoteli ya Sheraton kuwa 23 Gashyantare 2024. Umunsi wageze abantu benshi baritabira ndetse abahanzi banyuranye bamufasha…
Hari imbwa nahaye umutima wanjye irawutatamura – Zuchu yarakariye bikomeye Diamond Platinumz
•
Ku munsi w’ejo, abantu bacitse ururondogoro ubwo Zuchu yatangazaga ko atandukanye na Diamond akamwifuriza guhirwa, yongeye gutangaza amagambo yatumye benshi bacika ururondogoro asa nk’utuka Diamond. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umuhanzikazi Zuchu yatangaje ko atakiri mu rukundo na Diamond Platnumz ukundi ndetse atangaza ko nta…
Amaraso agenda 96Km ku munsi, burya ngo umuntu ntashobora kwitsamura amaso akanuye, ibintu 25 bitangaje ku mubiri w’umuntu
•
Umubiri w’umuntu uremye mu buryo butangaje ndetse ufite ibintu byinshi byihariye bitangaje benshi baba batazi. Hari ibintu 25 bitangaje kuri bimwe mu bice by’umubiri w’ikiremwa muntu mu ngero fatizo nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru cyandika ku buzima Medisite mu nyandiko yacyo’ Amazing Medical Facts of The Body’: 1. Buri segonda umubiri w’umuntu urema uturemangingo (cellules) tugera…