Mu marira menshi,Se wa Luis Diaz yavuze bwa mbere nyuma yo kurekurwa n’abari bamushimuse
•
Nyuma y’igihe abantu bategereje ijambo rya se wa Luis Diaz nyuma yo gushimutwa yashize aravuga kuri iki cyumweru ahishura ko yababajwe bikomeye. Luis Manuel Díaz, se wa rutahizamu Luis Díaz w’ikipe ya Liverpool, yavuze ku mugaragaro ku nshuro ya mbere kuva yarekurwa n’umutwe w’inyeshyamba wo muri Colombia. Díaz yavuze ko yagendeshejwe n’amaguru “cyane” agahabwa…
Byakaze ! Inzara Iraca Ibintu muri kaminuza y’Uburundi, n’abarimu bakomeje kubacika kubera impamvu ikomeye
•
Ibintu ntibyifashe neza na gato muri Kaminuza y’Uburundi mu gihe inzara ikomeje kwibasira Abanyeshuri b’iyi kaminuza ndetse n’abarimu bakayivamo umusubirizo. Muri kaminuza y’Uburundi amasomo ntaramara igihe kinini atangiye kuko umwaka mushya umaze icyumweru kimwe gusa utangiye. Ariko ni umwaka udasanzwe uzatuma ibibazo biri kuri iyo kaminuza byigaragaza kurusha uko byahoze. Uyu mwaka kaminuza y’Uburundi…
Kera kabaye Papa yashoboye kwirukana Musenyeri wari waramuzengereje ku kijyanye n’Ubutinganyi no kwihinduza igitsina
•
Mu gihe isi iri mu nkundura yo kwemera cyangwa guhakana ubutinganyi, Papa Francis yamaze kwikiza Musenyeri wahezaga inguni ku kijyanye n’ubutinganyi no kwihinduza igitsina. Papa Francis yirukanye musenyeri Joseph Strickland wo muri leta ya Texas muri Amerika, umunenga bikomeye, ukemanga uburyo Papa ayoboyemo Kiliziya Gatolika. Vatican yavuze ko uwo musenyeri “azakurwa” mu nshingano ze…
FARDC yazanye Drone 3 zikomeye z’intambara hafi n’umupaka w’u Rwanda. Ese bihatse iki?
•
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyagejeje drone eshatu z’intambara hafi y’umupaka w’u Rwanda mu gihe imirwano ishyushye hagati yacyo n’abarwanyi ba M23 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Inkuru yatangajwe na Jeune Afrique ivuga ko izi drone zavanywe i Kinshasa zishyirwa ahitwa Kavumu ndetse ngo ubuyobozi bukuru bwa FARDC bwari buzitegereje igihe…
Ntibavuga rumwe ku munyeshuri uvugako yirukanwe kubera gucuruza akabari ngo abone imibereho na bene nyina
•
Mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Mbuye, abantu ntibavuga rumwe ku umusore witwa Ishimwe Olivier w’imyaka 24 y’amavuko wari usanzwe yiga mu mashuri yisumbuye akaba avugako nyuma yaje kwirukanwa mu ishuri n’umuyobozi w’ikigo yigagaho amuziza ko acuruza akabari. Ishimwe Olivier yari asanzwe yiga mu Urwunge rw’amashuri rwa St Dominique Savio Kizibere, aho ngo…
Umugore yabyaye impanga eshatu, umugabo we amukorera ibyatumye bamuvumira ku gahera
•
Mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi hakomeje kuvugwa inkuru y’umubyeyi witwa Akimana Séraphine ukeneye ubufasha kugira ngo abashe kurera abana batatu aherutse kubyara ngo batazahura n’ikibazo cy’imirire mibi cyangwa igwingira, ni nyuma y’uko ababyaye akitakanwa n’uwo bababyaranye amubwirako we atabyara impanga. Tariki 13 Ukwakira 2023, nibwo uyu mugore w’imyaka 24 yabyariye…