Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Perezida Tshisekedi yubuye gahunda ye yo gutera u Rwanda

    Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita yatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kwigarurira uduce ingabo ze zimaze gutakaza muri Kivu y’Amajyaruguru no gutera u Rwanda bakarwiyomekaho. Nkuko byashyizwe ku rubuga rwa X na Minisitiri Muandiamvita mu mashusho, Perezida Tshisekedi yagaragaye yerekwa ikarita y’igihugu cye. Thisekedi yari kumwe…

  • Nyanza: Umusore yasabye mudugudu kumwishyuriza nyuma yo kwamburwa n’uwamuhaye ikiraka cyo kwica umuntu

    Umusore yagiye gusaba Umuyobozi w’Umudugudu ngo amwishyurize amafaranga yasigaye ubwo yicaga umuntu birangira RIB imutaye muri yombi. Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye nu ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batatu, ari bo Theophile Nyamurinda w’imyaka 42 bikekwa ko “yahaye ikiraka” Athanase Ntawupfabimaze w’imyaka 26 afatanyije na Ndagijimana Vincent bahimba Mayambara…

  • Menya byinshi kuri Kanseri y’umwijima, ibimenyetso byayo n’uko wayirinda

    Umwijima ni rumwe mu ngingo mbumbatira buzima ruherereye mu nda ahagana iburyo ,rukaba ari urugingo rufite akamaro karenga 500 mu mubiri wacu,harimo gusohora imyanda mu mubiri ,gukora indurwe ,kuringaniza ikigero cy’isukari mu maraso ,nibindi byinshi. Tukaba tugiye kuvuga ku ndwara ya kanseri ifata umwijima ,uturemangingo tugize umwijima tukaba dufatwa niyi kanseri ikaduhindurira imikorere yatwo…

  • Amavubi yisubije umwanya wa mbere atsinze Lesotho

    Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinze Lesotho igitego 1-0, bituma yisubiza umwanya wayo wa mbere mu itsinda C mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. Muri uyu mukino waberaga muri Afurika y’Epfo, Amavubi yihagazeho arinda iki gitego yatsinze mu gice cya mbere,bituma atahana intsinzi. Amavubi yatangiye uyu mukino ahererekanya neza ndetse akinira mu rubuga…

  • Yanze ko batera akabariro batarabana gusa bageze mu rugo atungurwa n’ibyo yabonye – UBUHAMYA

    Umugore aragisha inama nyuma yo gushakana n’umugabo wanze ko baryamana mbere y’ubukwe avuga ko ari umukirisitu cyane atinya n’ibyaha, bamara kubana agasanga nta bugabo afite. Yagishije inama arira ndetse afite agahinda kenshi. Ni inkuru yamuhinduye nk’umurwayi wo mu mutwe, afata gahunda yo kugisha inama nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe. Aba bombi bahuriye mu rusengero…

  • Inkomoko n’igisobanuro cy’izina Paul ndetse n’uko abaryitwa bitwara

    Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yiyemeje kujya ibagezaho ubusobanuro bw’amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe. Paul ni izina rifite inkomoko mu Kilatini ku ijambo Paulus risobanura umuntu uzi guca bugufi cyangwa umuntu muto “Humble, Small”. Muri Bibiliya, mu Isezerano Rishya izina Paul [Pawulo] riboneka mu…