Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Kevin Kade yatangiye kurya ku matunda y’indirimbo Sikosa

    Nyuma yo gushyira hanze indirimbo Sikosa, Kevin Kade yahise yuzuza abantu 100,000 bamukurikira kuri YouTube bimuhesha igihembo cya Silver gitangwa na YouTube. Indirimbo Sikosa yari imaze iminsi itegerejwe na benshi, bashyize irasohoka ndetse na nyiri iyi ndirimbo atangira gusoroma ku matunda yayo mu gihe gito ikimara kujya hanze. Ni indirimbo yashyizwe kuri YouTube kuri…

  • Rayon Sports yabuze amanota 3 ku munota wa nyuma

    Ikipe ya Rayon Sports yatengushye abakunzi bayo mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona inganya n’Amagaju 2-2, nyuma yo kunganya na Marines 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2024-2025. Imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda yatangiye uyu munsi, tariki 23 Kanama 2024 aho…

  • Ingabo za Ukanda zagabye igitero ku birindiro bya Joseph Kony

    Ingabo za Uganda, (UPDF) zatangaje ko kuri uyu wa Kabiri zagabye ibitero ku birindiro bya Joseph Kony washinze mutwe witwaje intwaro wa LRA urwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni. UPDF yatangaje ko ingabo zayo zagabye ibitero ku birindiro bya Kony biherereye mu burasirazuba by’akarere ka Sam Ouandja kari mu majyaruguru ya Repubulika ya…

  • M23 yafashe agace ka Kikuvo

    Umutwe wa M23 waraye wigaruriye umujyi muto wa Kikuvo uherereye muri Teritwari ya Lubero ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kikuvo iherereye mu bilometero bibarirwa muri 30 ujya mu burasirazuba bw’umujyi wa Kanyabayonga. M23 yayigaruriye nyuma y’imirwano yayisakiranyije n’imitwe ya Wazalendo ifatanya n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa muri iriya ntambara. Ni imirwano yatangiye…

  • RURA yashyizeho amabwirza mashya yo gukumira ubujura bukorwa hifashishijwe Telefoni

    Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda ’RURA’, rwashyize ahagaragara amabwiriza agamije gukumira ubujura n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, by’umwihariko ibikorerwa kuri telefone. Ibyatangajwe na RURA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, bije nyuma y’uko muri iyi minsi abatekamitwe bo kuri telefone basigaye barabaye benshi cyane, ndetse banahindura umuvuno w’uburyo bacucura abaturage mu mayeri…

  • NESA yatangaje igihe amashuri azafungurira hamwe n’itangazwa ry’amanota ya 2023/2024

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ’NESA’ cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uteganyijwe kuzatangira tariki ya 09 Nzeri 2024. Mu itangazo NESA yasohoye yakomeje ivuga ko ibijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri, ndetse n’itangazwa ry’ amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro rusange cy’amashuri…