Wa mukobwa The Ben ashinjwa gukururira ikariso yavuze uko byagenze
•
Umukobwa witwa Emelyne uherutse kugaragara mu mashusho yifotozanya na Mugisha Bénjamin ’The Ben’, yanyomoje ibishinjwa uyu muhanzi byo kuba yarakuruye ikariso ye. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu mukobwa yahuriye na The Ben mu karere ka Musanze, aho uyu muririmbyi yari yakoreye igitaramo yahuriyemo n’umugandekazi, Rema Namakula. Muri iki gitaramo The Ben…
RIB yatangiye guhiga abamaze iminsi bayiyitirira bagakwirakwiza ubutumwa bugamije kwambura abakoresha MOMO
•
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri gushakisha abantu bamaze iminsi bakwirakwiza ubutumwa bugamije kwiba abakoresha serivisi za Mobile Money mu izina ryarwo kugira ngo bahanwe. Ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa Facebook hamaze iminsi hakwirakwizwa ubutumwa butangwa mu izina rya RIB ababwandika bita ko bugamije kuburira Abanyarwanda bakoresha simukadi zitabanditseho. Muri ubwo butumwa ababucura…
Gisagara: Dr Pascal Ngiruwonsanga wayoboraga ibitaro bya Gakoma arakekwaho kwica umwana w’umugore we
•
Dr Pascal Ngiruwonsanga, Umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma byo mu Karere ka Gisagara yatawe muri yombi, arakekwaho kwica umwana w’imyaka umunani yareraga. Umwana witabye Imana ni umuhungu, yitwa Ganza Lyanne w’imyaka umunani akaba yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Nyakwigendera yarererwaga kwa Dr Ngiruwonsanga washatse nyina nyuma yo kumupapura Umugabo babanaga. Se wa nyakwigendera…
Impanuka ikomeye cyane yahitanye 6 abandi barakomereka
•
Impanuka idasanzwe y’ikamyo yari itwaye ifu hamwe na bisi yerekezaga i Kampala yahitanye abagera kuri batandatu ubwo imodoka zagonganiraga mu muhanda. Iyi mpanuka yabereye ahitwa Kyazanga ni mu karere ka Lwengo. Biravugwa ko bisi yerekezaga mu mujyi wa Kampala ivuye Kisoro, ni mu gihe ikamyo yo yari itwaye ifu y’ibigori ku muhanda uva i…
Perezida Ndayishimiye yahuye n’umwe mu baherwe b’abanyarwanda bitera benshi ikikango
•
Ifoto ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ari kumwe n’umunyemari, Majyambere Silas, ikomeje kwibazwaho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama ni bwo iyi foto yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Majyambere Silas yari umunyemari mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo guhunga u Rwanda mu 1990 ubwo yari atangiye gushinjwa…
Zari Hassan yahaye gasopo umugabo we Shakib ukomeje gufuhira Diamond Platinumz
•
Umuherwekazi Zari Hassan yongeye kurikoroza nyuma yo guha gasopo umugabo Shakib, amwibutsa ko akwiye kwigirira ikizere no kwirinda kumuhoza ku nkeke bitaba ibyo akazamuta agashaka undi utamuhoza ku nkeke. bibaye nyuma yuko Shakib umugabo we agaragaje uburakari bukabije yatewe nuko Zari yakiriye uwahoze ari umugabo we Diamond Platinumz mu rugo rwabo ruri muri Africa…