Umuganga avuga ko yicuza kuba yarafashe urukingo rwa Covid-19. Iyumvire ibyamubayeho
•
Hasanzwe habaho impaka ku bijyanye n’inkingo za Covid-19 aho abazihabwa bemera ko zibongerera amahirwe yo kutazahazwa n’iyi virus igihe bayanduye naho abazirwanya bakemeza ko zizagira ingaruka zikomeye ku bazihawe ndetse ko nta n’ubushobozi bwo kurinda zifiite. Abakoze inkingo ndetse na za Leta zinyuranye bemeza ko abazihabwa baba bafite amahirwe yikubye incuro 20 yo kudapfa…
Ukuri kose: Umwarimu byakekwaga ko yiyahuye kubera umukobwa bakundana yabonetse ari muzima mu rugo rwa Uwamahoro Sara usanzwe ari incuti ye
•
Nyuma y’inkuru imaze iminsi y’uko umwarimu witwa kwihangana Eric w’imyaka 29, wigisha muri GS Saint Dominique Savio de Nyanza mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke yaketsweho kwiyahura kubera kubengwa n’umwarimukazi Mukabugingo Naome wigisha muri GS Mukoma mu murenge wa Nyabitekeri muri aka karere , bigashingirwa ku rwandiko benshi bavuze ko rukura umutima…
RDC: Colonel Kasongo yishwe n’umurinzi we warashe ahubutse
•
Colonel Polydor Kasongo Nzozi wari mu bayobozi bakuru babiri b’ishami rya Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ryitwa LENI, yishwe n’umupolisi wamurindaga warashe ahubutse. Col. Kasongo kuri uyu wa 29 Kanama 2021 yari kumwe n’umugore n’abana n’uyu murinzi mu modoka bavuye gusenga, mu Karere ka Ngaliema muri Kinshasa. Igitangazamakuru Actualité kivuga ko imodoka…
Rwamagana: Gitifu w’akagari yise umuryango ibicengezi anawirukana mu kagari ke. Uyu muturage aratabaza
•
Umuturage witwa Dusabimana Claude utuye mu mudugudu w’Agatare mu kagari ka Karitutu, umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, arashinja Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari kwita umuryango we ibicengezi ndetse no kuwirukana mu kagari ayobora yitwaje ko atarishyura ubwisungane mu kwivuza. Yankurije yabwiye itangazamakuru uko byagenze muri aya magambo: “Navuye hano ngiye kugura agasukari nsanga umugabo…
PSG: Kylan Mbappe yatsinze Lionel Messi aba ari we wiharira page ya mbere mu binyamakuru
•
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ni bwo Lionel Messi yakinaga umukino we wa mbere muri PSG ikipe iheruka kumugura ubwo yahuraga na Reims. Lionel Messi, Umunyarigentine w’imyaka 34, yabanje ku ntebe y’abasimbura yamazeho iminota 66 yose mbere y’uko yinjira mu kibuga mu mwambaro we urangwa na nimero ye nshya 30. Ubwo yari atangiye…
Kicukiro: Ubukwe bwapfiriye mu rusengero nyuma y’uko umugore watanye abana 5 aje agafata mu mashati umukwe – AMAFOTO
•
Mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo ubukwe bwasize umugani, ubwo umugore watanywe abana batanu yageraga mu rusengero aho umugabo we ari gushyingiranwa n’undi mugore, maze bakarwanira imbere ya Padiri bikarangira bupfuye. Hari mu kazuba ko mu museso, ubwo Dukuzumuremyi Janvière yakiraga telephone imubwira ko umugabo we babyaranye abana batanu umaze igihe…