Ntazinda wari Meya w’Akarere ka Nyanza yatawe muri yombi
•
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza nyuma y’amasaha make akuwe ku nshingano ze. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, akaba yatangaje ko uyu muyobozi yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025. Ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme…
Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe uduce 4 mu 8 twari twarigaruriwe na Wazalendo
•
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 15 Mata 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kwigarurira uduce 4 two muri teritwari za Kalehe na Kabare (Kivu y’Amajyepfo), nyuma y’imirwano ikaze n’abarwanyi ba Wazalendo, bafatanyije n’Ingabo za Congo (FARDC). Biravugwa ko iyi mirwano yaranzwe no gukoresha intwaro ziremereye (ibisasu bya mortier) n’intwaro zoroheje, nk’uko amakuru ahaturuka abivuga,…
Rutsiro: Rurageretse hagati y’Akarere na Gitifu w’Umurenge wirukanywe burundu
•
Akarere ka Rutsiro kirukanye burundu mu kazi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Basabose Alex, kamuziza gukora inshingano nabi. Ni mu gihe we avuga ko yarenganyijwe kandi yiteguye kwegera inzego zose zireberera abakozi ngo zimurenganure. Ibaruwa yirukana burundu Basabose Alex, IGIHE ifitiye kopi, yanditswe ku wa Gatatu, tariki 9 Mata 2025. Yashyizweho umukono n’Umuyobozi…
Yamaze amezi 4 yose akoresha impyiko y’ingurube yari yatewemo nyuma y’uko iye irwaye
•
Umugore w’imyaka 53, Towana Looney, yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere umaranye igihe kinini urugingo rw’ingurube, aho yamaranye impyiko y’ingurube amezi ane nta kuyungururwa amaraso akeneye. Uyu mugore yahawe iyi mpyiko mu mpera za Ugushyingo 2024, aho yari yabaye umuntu wa gatatu wari uhawe urugingo rw’ingurube ku Isi. Uru rugingo yaruherewe mu bitaro…
Gen. Muhoozi umuhungu wa Museveni yataye muri yombi umwe mu bagenerari ba UPDF asaba abandi kurya bari menge
•
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko Maj Gen James Muheesi atabwa muri yombi. Ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata, Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X yatangaje ko hari Jenerali wa UPDF yataye muri yombi. Ati: “Ejo hashize nataye muri yombi Jenerali wari umaze imyaka itatu yiba mazutu.” Yunzemo…
Goma: M23 yaraye irasana na FARDC na Wazalendo bashaka kwisubiza uyu mugi
•
Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko mu ijoro ryacyeye habayeho kurasana hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ma saa tanu z’ijoro ni bwo imirwano y’impande zombi yatangiye. Ni imirwano yatangiriye mu gace ka Ndosho, mbere…