Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Mu Buhinde hazamuwe satellite zigiye kuzimya izuba

    Kuri uyu wa Kane, satelite ebyiri bo zo Burayi zazamuwe mu isanzure mu rugendo rwihariye rwo gukora ubwirakabiri (kuzimya izuba) , hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye. Iri zamurwa ryabereye mu Buhinde kandi rigamije gufasha abashakashatsi kwiga byinshi ku mikorere ya sun’s corona (igice cyo hejuru cyane cy’izuba, kiri inyuma. Iki gice kirimo ubushyuhe bwinshi cyane, bushobora…

  • Rayon Sports igiye gutangiza Sosiyete izaba ifite igishoro cy’asaga miliyari 15FRW

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko sosiyete iyi kipe igiye gutangiza izaba ifite igishoro cya miliyari 15 Frw, mu gihe umugabane umwe uzaba ari ibihumbi 30 Frw. Uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B FM Kigali, ku wa Kane, tariki ya 5 Ukuboza 2024. Abajijwe aho igitekerezo cyo gufungura iyi kampani…

  • RDC: Abashinjwa kuba muri M23 bagomba kwicwa – Minisitiri Mutamba

    Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yatangaje ko batanu bashinjwe kuba mu ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki irwanya ubutegetsi bw’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23, bagomba kwicwa. Ibi yabitangaje nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rwa gisirikare rwa RDC rushimangiye igihano aba Banye-Congo bari barakatiwe n’urukiko rubanza tariki ya 8…

  • Jacky yatawe muri yombi nyuma yo kwihanangirizwa kenshi aho akurikiranweho ibyaha 3

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko ku wa 4 Ukuboza 2024, rwataye muri yombi Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yabwiye Igihe ko, Jacky akurikiranweho ibyaha 3 ari byo: gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame no gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara…

  • Gen. Mubarakh yagaye imikinire ya APR FC ndetse n’ibitego itsinda ayisaba ikintu gikomeye

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga, yibukije abakinnyi b’iyi kipe ko bakwiye kongera umubare w’ibitego batsinda kugira ngo bazabashe kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka. Si kenshi asura ikipe y’Ingabo ngo aganire na yo, cyane ko aba afite inshingano nyinshi z’Umutekano w’Igihugu, ariko ntibikiraho ko muri…

  • Hamenyekanye uko Kizza Besigye yatawe muri yombi agambaniwe n’uwari kumushakira intwaro zo guhirika perezida Museveni

    Hashize iminsi itandatu abasirikare ba Uganda bakorera mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) bagejeje Umunyapolitiki Dr Kizza Besigye mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye, nyuma y’iminsi itatu afatiwe i Nairobi. Mbere y’uko agezwa mu rukiko, umugore we, Winnie Byanyima, yasobanuye ko umugabo we yashimuswe ubwo yari yagiye kwitabira igikorwa cyo kumurika igitabo cy’umunyapolitiki utavuga…