Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • U Rwanda rwagenewe miliyoni 11$ yo kurwanya icyorezo cya Marburg

    Umuvugizi w’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Amerika yatangaje ko iki gihugu cyatanze hafi miliyoni 11 z’amadorari agenewe gufasha u Rwanda n’ibihugu birukikije kurwanya icyorezo cya Marburg kugeza ubu cyabonetse mu Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere nijoro, Karine Jean-Pierre yavuze ko “ubutegetsi bwa Biden na Harris burimo gukorana bya hafi na leta…

  • Umuhango wo ‘kwita izina’ wasubitswe

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wari uteganyijwe ku wa 18 Ukwakira 2024, wasubitswe. Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RDB yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024. Ntihigeze hatangazwa impamvu yacyo.RDB yakomeje ivuga ko itariki ibi birori bizimurirwaho izamenyekanishwa mu bihe…

  • Uwari wagizwe umuyobozi mushya wa Hezbollah nawe yishwe

    Ministiri w’intebe wa Isiraheri Benjamin Netanyahu kuri uyu wa kabiri yatangaje ko igisirikali cya Isiraheli cyishe uwari umuyobozi mushya w’umutwe wa Hezbollah Hashem Safieddine wasimbuye Hassan Nasrallah, na we wishwe mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda. Safieddine wari mubyara wa Nasrallah, ni we wagomba kuyobora uwo mutwe, ari ko kuva mu cyumweru gishize ntabwo arigera…

  • Rigathi Gachagua wari Visi Perezida wa Kenya yegujwe n’inteko ishinga amategeko

    Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, ku wa Kabiri watoye umwanzuro ushyigikira ko Visi-Perezida w’iki gihugu, Rigathi Gachagua yeguzwa. Ni umwanzuro washyigikiwe n’abadepite 282, mu gihe 44 bonyine ari bo bawurwanyije. Gachagua usanzwe ari Visi-Perezida wa Kenya kuva muri Kanama 2022, ashinjwa ibyaha 11 birimo gusuzugura Perezida William Samoei Ruto, irondamoko no…

  • Virus ya Marburg imeze nka Ebola yageze mu Rwanda

    Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu mavuriro atandukanye yo mu Rwanda, hagaragaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg. Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ibimenyetso by’iyo ndwara ari umuriro mwinshi, kuribwa umutwe bikabije, kuribwa mu mitsi, kuribwa mu nda no kuruka. Yongeyeho kandi ko iyi ndwara ikwirakwizwa…

  • Akamaro gatangaje k’imbuto z’ipapayi benshi bajugunya

    Mu gihe benshi iyo tumaze kurya ipapayi tutibuka kubika imbuto zaryo, nyamara burya imbuto z’ipapayi zifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Gusa mu gihe ipapayi ubwaryo riryohera, ntugirengo kurya imbuto zaryo nabyo biraryohera ahubwo zo zifitemo akantu ko kurura no kuryaryata ariko ibyo ntibyakaguteye ikibazo kuko n’ubundi nta muti uryoha. Muri iyi nkuru tugiye kukubwira…