Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Kamonyi: Umukobwa yanzwe n’umusore wamuteye inda ahita akora ikintu cyababaje abatari bake

    Mu karere ka Kamonyi gaherereye mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, umurenge wa Gacurabwenge mu kagari ka Gihinga haravugwa inkuru y’umukobwa wabyaye umwana hanyuma afatanya na nyina kumwica ndetse banamujugunya mu bwiherero. Biravugwa ko intandaro yo kwica umwana yabyaye byaturutse ku kuba uwamuteye inda yaramwihakanye. Bamwe mu baturage baturanye n’uyu muryango, bavuga ko kuri uyu…

  • Amerika yahishuye abashaka kwica Donald Trump

    Inzego zitandukanye z’iperereza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rigaragaza ko Irani ifite ’umugambi wo kumwica kugirango ihorere General Qassem Soleimani wahoze ari komanda w’umutwe w’ingabo z’intarumikwa za Irani. Iperereza rivuga ko Trump aramutse arashwe bwaba ari uburyo bwiza bwo kwihorera mu kuburizamo ko yatorwa mu matora ateganyijwe. Ntabwo ari Iran ishaka kwivanga…

  • NESA: Abanyeshuri mu byiciro bitandukanye baratangira ibizamini bisoza umwaka wa 2023/2024

    Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ibizamini bya leta no kugenzura amashuri ’NESA’, kuri uyu wa mbere yatangaje ko abanyeshuri barenga ibihumbi 200 ari bo bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu byiciro binyuranye. Abanyeshuri baratangira ibizamini kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024 ni abiga mu cyiciro…

  • Muri Uganda hari kubera imishyikirano hagati ya M23 na RDC

    Guhera kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko i Kampala muri Uganda hari kubera imishyikirano ihuza abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amakuru Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yahakaniye ku rubuga nkoranyambaga X, asobanura ko ubutegetsi bw’igihugu cyabo budashobora gushyikirana n’abo mu mutwe yise uw’iterabwoba. Nubwo…

  • Igitera kuribwa amenyo igihe uriye cyangwa unyoye ibikonje

    Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje. Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku…

  • Ibintu by’ingenzi wamenya kuri Kamala Harris ushobora kuba umugore wa mbere uyoboye Amerika

    Kamala Harris w’imyaka 59 ahabwa amahirwe yo kuba yayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora abura amezi 4 akaba mu gihe byaba bibaye bikaba byaba ari amateka avuguruye ku bari n’abategarugori ariko na none no kubirabura b’abanyamerika. Ubu ingingo igezweho mu binyamakuru byose ku Isi kandi mu bisata bitandukanye ni igaruka ku kwikura…